Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kwiringira umuntu no kwiyiringira ntaho byatugeza, ariko iyo twiringiye Imana iduha gukomera-Apotre Dr Gitwaza

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Intumwa y’Imana Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora itorero Zion Temple mu Rwanda no ku isi hose, avuga ko hari abantu benshi biringira ibintu babona ko bikomeye aho kwiringira Imana, ashimangira ko ibyo umuntu yakiringira byose bitari Imana bimeze nk’umufatango kuko bidashobora kumukiza mu bihe by’akaga n’amakuba.

Apotre Gitwaza yabigarutseho ubwo yageneraga abantu mu nyigisho ngufi agenera abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo na Facebook.

Uyu mushumba avuga ko mu minsi ya none usanga abantu babayeho mu buzima butiringira Imana, ahubwo bagashaka kubaho mu buzima bwiringira imbaraga zabwo.

Ati “Hari abantu benshi biyiringira, biringira Diplome zabo, biringira ubwenge bwabo, biringira imiryango yabo, bakiringira imbaraga zabo, bakiringira inshuti zikomeye bafite ariko ibyo byose Bibiliya ibyita umufatango kuko bidashobora kugukiza mu gihe uri mu kaga.”

Apotre Dr Gitwaza akomeza avuga ko Kwiringira umwana w’umuntu cyangwa kwiringira imbaraga ziturimo bitagira aho bitugeza ko ahubwo ikiruta byose ari ukwiringira Imana yo ishobora byose.

Ati “ Kwiringira umuntu no kwiyiringira ntaho byatugeza, ariko iyo twiringiye Imana iduha gukomera, iduha imbaraga, iduha kudacika integer n’ubwo twaba tuirimo guca mu bibazo bitandukanye.”

Apotre Gitwaza ashimangira ko abiringira imbaraga zo mu buzima bwabo bameze nk’abiringira igicucu cy’umufatango


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO