Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kwifuza imitungo n’ubukire mu mboni za Rev. Dr Antoine Rutayisire nk’ibiri gutandukanya abashakanye

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani, Rev Past Dr Antoine Rutayisire, yavuze ko ikibazo cy’abashakanye nyuma bagasaba gatanya gihangayikishije bitewe n’uburyo gikomeje kwiyongera, agaragaza ko ahanini kiri guterwa n’irari ryo kwifuza imitungo no gushaka ubukire.

Rev. Dr Antoine Rutayisire yabigarutseho ku wa 30 Kamena 2019, ubwo abagabo bo mu Itorero Angilikani bizihizaga imyaka 11 bamaze bibumbiye hamwe mu muryango Father’s Union.

Uyu mushumba muri Angilikani yagaragaje ko gutandukana kw’ingo nyinshi biri guterwa na bamwe bashakana bakurikiranye imitungo n’ubukire ariko badafite urukundo.

Yavuze ko iki kibazo kimaze gufata indi ku Isi, aho imiryango isenyuka hadaciye kabiri kandi ugasanga ntacyo uwo muryango wari ukennye .

Yagize ati “Ku Isi hose ingo zirimo gusenyuka mu buryo buteye ubwoba. Abantu bafite ubutunzi, barize baraminuza, ariko ukabona ingo zabo ntizimara kabiri!”

The New Times dukesha iyi nkuru yanditse ko Rev. Dr Antoine Rutayisire yasabye abantu kubaka imiryango yabo bashingiye ku kuri, urukundo, kubaha Imana no kubahana.

Rev. Dr Rutayisire yanagaragarije abo yabwirizaga uko imibare itangwa n’inkiko, igaragaza ko gatanya zizamuka ubutitsa.

Iyi mibare igaragaza ko gatanya zatanzwe n’inkiko zikubye inshuro 62 bingana na 6,200% mu myaka itatu ishize.

Ati “Iyi mibare ni babandi baba baragiye mu nkiko, abandi babana mu buryo bubi mu ngo zabo ni benshi ku rusha aba.”

Father’s Union ihuza abagabo bubatse ukaba ugamije gushyira imbere ubukirisitu mu miryango, washinzwe muri iri torero mu 2008; uhuje abagabo 300 muri Angilikani ya Remera gusa.

Dr Rutayisire yavuze ko uyu muryango utegura abantu kubaka ingo zabo hashingiwe kuri gahunda y’Imana, ingo zihimbaza Imana n’abantu bejejwe.

Paruwase ya St. Peter i Remera kandi yanahaye ikaze abanyamuryango bashya 31 binjiye muri Father’s Union, umuryango watangijwe mu 2008, ukaza no gutangizwa ahandi mu gihugu.

Rev Past Dr Antoine Rutayisire, avuga ko itorero Angilikani rihangayikishijwe n’ubwiyongere bw’abashakanye bari gutandukana umusubirizo


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO