Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kwibuka 25/Video:Humura Rwanda Imana ifite umugambi wo gufatanya n’abanyarwanda ku kubaka-Umuvugizi wa ADEPR

Ubwanditsi , 1 week ago

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25 Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994 ,Rev.Karuranga Ephrem umuvugizi mukuru w’itorero rya ADEPR yatanze ubutumwa bw’ihumure burimo ko Imana igambiririye gukomeza kubaka u Rwanda kuko abanyarwanda bubaka kandi biyubaka.

Rev.Karuranga Ephrem umuvugizi mukuru w’itorero rya ADEPR yatanze ubutumwa bw’ihumure mu gihe cyo kwibuka 25

Rev.Karuranga Ephrem yavuzeko Itorero rya ADEPR rishimira cyane Leta y’u Rwanda kubwo gukomeza gushyira mu bikorwa umugambi w’Imana wo kubaka bundi bushya u Rwanda rwasenywe na Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata, 1994 .

Ati:"Dushingiye kw’ijambo ry’Imana ryanditse muri Yeremiya 31:1"Nzongera kukubaka nawe uzaba wubakitse " ,iri jambo rigaragaza umugambi w’Imana ku bantu bayo riakaba rijyanye n’insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 25 ariyo "Kwibuka twiyubaka".

Uyu mushumba mukuru w’itorero rya ADEPR mu butumwa yatanze yakomeje avugako nkuko itorero rya ADEPR risanzwe ribikora ,itorero ryateguwe ibikorwa birimo umuganda w’urubyiruko wakorewe ku rwibutso rwa Jenocide mu karere ka Rubavu aho bita muri komini Ruri aha ari naho hazabera umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenocide yakorewe abatutsi ku rwego rw’igihugu muri iri torero rya ADEPR .

Uyu mushumba yakomeje avugako ku munsi wo kwibuka bazaremera bamwe mu bacitse kw’icumu rya Jenocide yakorewe abatutsi aho bazabaha inka 10 zihaka kandi ngo itorero kuri iyi nshuro rikaba rishyize imbere urubyiruko aho bazarwigisha gukunda igihugu kandi bakigishwa ijambo ry’Imana ryuzuye bakarukundisha igihugu cyarwo ntibazabone nkibyo abakuru bubu babonye ,ntibazanyure nko mubyo abakuru banyuzemo ahubwo bakiyumvamo umutekano ndetse bakarushaho gukunda igihugu cyabo.

REBA MU BURYO BW’AMASHUSHO UBUTUMWA BW’ITORERO RYA ADEPR MU KWIBUKA 25:


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO