Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kwibuka 25 :Rev. Antoine Rutayisire yasabye abantu kwirebera mu ndorerwamo y’imibabaro ya Yesu maze bikabatera inkomezi yo guharanira gutsinda

Ubwanditsi , 2 months ago

Reverand canon Antoine Rutayisire ,umushumba mw’itorero ry’Abangilikani muri Paruwasi ya Remera yavuzeko imibabaro Yesu yagize ,akarwana akabasha gutsinda kwari ukugira ngo azabere abantu indorerwamo bityo ntibazacogozwe n’ibibazo bikomeye bazahura nabyo mu buzima maze asaba abanyarwanda gukomera no kwikomeza muri ibi biha byo kwibuka abacu bazize Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994.


Rev.Canon Antoine Rutayisire ibi yabivuze ubwo yarimo abwiriza ijambo ry’Imana mu gitarane Hope Convetion muri Women Foundation Ministries

Ibi Rev.Canon Antoine Rutayisire yabivuze ku mugoroba wo kuwa kabiri w’umunsi w’ejo taliki ya 9 Mata 2019 ubwo yabwirizaga ijambo ry’Imana mu giterane cya Hope Convetion" gitegurwa n’umuryango wa Women Foundation Ministries uyobowe na Apostel Alice Mignonne Kabera.

Rev.Canon Antoine Rutayisire wigishije ijambo ry’Imana yagarutse ku mubabaro Yesu yagize no gucishwa bugufi ,aho yagize ati :"kugirango uzashobore kwihanganira byose nuko wumva kandi ukizera Yesu wakomeretse ,wababajwe ,wacishijwe bugufi" .

Rev.Canon Rutayisire kandi yibukije ko kwibuka bitureba ,nk’abakristu ati""Niyo wahumiriza byo birakureba".

Ati :"Nta mubabaro numwe uzahura nawo yesu atanyuzemo, atahuye nawo. Yesu yaje yemeye kubabarana natwe(Abaheburayo 4 :14 ) Yesu wicishije bugufi avukira ahantu hatazwi ,mu kiraro cy’inka ,yaraje ngo asogogere ibyo byose kugirango ikizaza cyose uzakibonemo. Yesu yababaye muri byose kugirango tuzamwibonemo.
Rev.Canon Antoine Rutayisire ubwo yabwirizaga yagiye kandi avuga ubuhamya bw’ukuntu yarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 nitotezwa bagiye bakorerwa kuva muri 1963 n’umuryango we.

Uyu mushumba uzwiho kuvuga amagambo yuje ubuhanga ,ubwenge n’ubushishozi yagarutse ku mbababzi tugomba gutanga nk’abakristo u bagendera cyangwa bigira kuri Yesu kuko Yesu ari ku musaraba ubwo yashinyagurirwaga yicwa urwagashinyaguro yagize ati :" Data ubabarire kuko batazi icyo bakora".

Hope Convetion 2019 Ni igiterane kigiye kumara iminsi 4, cyatangiye kuri uyu wa kabiri ,tariki ya 9 Mata kikazageza kuwa gatanu tariki ya 12 Mata 2019. Iki giterane cyibyiringiro kiri gutangira buri mugoroba guhera saa kumi n’ebyiri kugeza saa tatu zijoro(18H00-21H00) kikaba kizabonekamo abakozi b’Imana batandukanye barimo Rev.Antoine Rutayisire ari nawe watangiranye nacyo abwiriza ijambo ry’Imana ,Rev.Masumbuko Josue ,Rev.Ignace hamwe na Apostle Alice Mignonne nyiri kugitegura ,kikaba kiri kubera ku Kimihurura ahakorera Women Founation Ministries.


Rev.Canon Antoine Rutayisire yari umutumirwa nk’umwigisha w’ijambo ry’Imana muri Women Foundation Ministries umuryango uyobowe na Apostle Alice Mignonne Kabera


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO