Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kwibuka 25:Bapfuye batarwaye ngo abantu babasure bityo kubibuka n’ukubasubiza icyubahiro-Umuvugizi wa ADEPR

Ubwanditsi , 12 April

Rev.Karuranga Ephreum Umuvugizi mukuru w’itorero rya ADEPR yavuze ko umwanya Abanyarwanda bafata bunamira inzirakarengane za Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994 ari uburyo bwiza bwo kubaha icyubahiro. Bapfuye urupfu rudasanzwe bapfa batarwaye ngo babanze basurwe bityo ko umuntu wese akwiriye kubibuka abisizeho umutima kuko batigeze babona umutima wishimye kandi w’amahoro n’ubwisanzure nkuko dufite uyu munsi .

Ibi Rev.Karuranga Ephrem yabivuze mw’ijoro ryakeye abivugira mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Gisenyi aho itorero rya ADEPR ku rwego rw’igihugu ryakoreye umuhango wo kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25.

Uyu muhango witabiriwe n’abakristo benshi bavuye imihanda yose y’igihugu cy’u Rwanda hamwe n’abayobozi b’itorero kuva kubagize ibiro bikuru ,abayoboye intara zose uwa mbere n’uwungirije hamwe na bamwe mubashumba b’amatorero y’uturere n’ama Paruwasi ndetse namwe mu makorali yo muri aka karere ndetse hari n’inzego za Leta yaba iza Police n’iza gisirikare hamwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu.


Rev.Karuranga Ephrem Umuvugizi wa ADEPR

Rev.Karuranga Ephrem mw’ijambo yagejeje kubitabiriye ijoro ryo kwibuka ryabereye mu busitani bw’ishuri rya Gacuba ya 2 riri hafi y’urusengero rwa ADEPR Gisenyi yavuzeko abakristo n’abanyarwanda muri rusange bakwiriye kumenya ko kwibuka ari uburyo bwiza bwo gusubiza icyubahiro inzirakarengane zazize Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994.

Umuvugizi mukuru wa ADEPR yagize ati:"Twebwe nk’itorero rya ADEPR kuba turi hano kuri ubu butaka ni ukugira ngo twongere tugaruke dutekereze kugira ngo urugendo rwacu nk’itorero n’igihugu rurusheho kugenda neza doreko n’ijambo ry’Imana remera ko turirira abacu kuko ababuraga ababo bafataga umwanya wo kubaririra kandi aba bazize Jenocide twibuka uyu munsi ntibapfuye urupfu rusanzwe kuko batarwaye ngo basurwe ,ntabwo bagize ababaririra bityo iyo tubikora gutya tuba tubasubiza icyubahiro cyabo.

Yakomeje avugako bamwe mu bapfuye bari abakristo ,abandi ari abashumba bagenzi bacu twibuka uyu munsi kandi urugendo rwabo rwabaye rubi kuko batigeze babona umutima wishimye kandi w’amahoro n’ubwisanzure nkubwo dufite uyu munsi.


Umuvugizi wa ADEPR hamwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu

Rev.Karuranga Ephrem yavuzeko nk’itorero ibikorwa byo kwibuka, abakristo baba bakwiriye kubikuramo isomo ryo kwirinda icyaha n’ingaruka zacyo kuko ikibi cyose cyaba gito cyangwa kinini kigira ingaruka kandi nk’itorero dukwiriye kubaka ubuvandimwe bw’ukuri ndetse buri wese akamenyako hazabaho urubanza .

Umuvugizi wa ADEPR yasoje ijambo yagejeje kubitabiriye iri joro ryo kwibuka avuzeko ashimira abarokotse Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994.

Ati :"Nubwo bigaragara ko mw’itorero ryacu hagaragayemo ikibi kijyanye na Jenocide ariko uyu munsi kuba dufite abemeye kugaruka bakemera ko kongera kuvugako Imana iriho ,bagakora umurimo w’Imana bavuga ubutumwa nkuko abandi babuvuga rwose ndagirango nshimire abarokotse Jenocide b’abakristo b’itorero rya ADEPR kandi sinakwibagirwa gushimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu kuko Imana yasubije ubudahangarwa u Rwanda n’abanyarwanda binyuze mu buyobozi bwiza .



Mw’ijoro ryo kwibuka hanacanywe urumuri rw’ikizere

Ibikorwa byo kwibuka 25, mw’itorero rya ADEPR ku rwego rw’igihugu mbere y’iri joro ry’icyunamo kumanywa hari habaye umuhango wo kuremera abarokotse Jenocide aho ADEPR yatanze inka 10 zihaka ndetse haremerwa n’abakecuru 40 bibana bahabwa imyanbaro, ibyo kurya n’amasabune mu mudugudu wa Mbugangari.

Nyuma y’ ijoro ry’icyunamo gahunda yo kwibuka yakomeje kuri uyu wa 12 Mata 2019 aho biteganijwe ko mu masaha ya mugitondo abakristo n’abayobozi b’itorero rya ADEPR bari bukore urugendo ruva kurusengero rwa ADEPR Gisenyi bakerekeza ku rwibutso rwa Jenocide rw’akarere ka Rubavu ahitwa muri Komini Ruri bavayo bakagaruka aharaye habereye ijoro ryo kwibuka bagakurikira ubuhamya ,ibiganiro,indirimbo n’ijambo ry’Imana bihumuriza imitima.




Itorero rya ADEPR ryagabiye inka 10 zihaka abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994





Abayobozi ba ADEPR ku nzego zose bitabiriye uyu muhango







Itorero rya ADEPR ryaremeye abapfakazi ba Jenocide ribaha imyambaro n’ibyo kurya


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO