Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kuzamuka umusozi ujya gusenga sibyo bizana kumvirwa-Bishop Dr Masengo

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umushumba Mukuru w’Itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda rifite icyicari Kimironko, Bishop Dr Fidele Masengo, ahamya ko kuzamuka imisozi cyangwa kujya mu butayu ugiye gusenga ataribyo bihesha ubikora kumvwa.

Abishimangira mu butumwa yageneye abakurikira inyigisho ze by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga nk’uko benshi mu bakunda inyigisho ze bamaze ku bimenyera.

Ni inyigisho yashingiye ku byanditswe byera biri muri Bibiliya, Matayo 14:23 rigira riti "Amaze kubasezerera aragenda, azamuka umusozi wenyine ajya gusenga. Bwari bugorobye, ari yo wenyine."

Yavuze ko abantu benshi bajya bibaza niba ari ngombwa gusengera ku musozi. Ko aribyo bihesha umuntu kumvirwa, ko biruta gusengera mu rugo yangwa ahandi hasanzwe.

Dore impuguro Enye Bishop Masengo atanga kuri iyi ngingo

  • Ku babishoboye gusengera ku musozi ni ngombwa kandi ni byiza

Yesu yazamutse Umusozi kenshi, Mose ndetse na Eliya barawuzamutse. Abigishwa Yohana, Yakobo na Petero basenganye na Yesu ku musozi. Ariko ku musozi ntibivuga gusa mu ishyamba. No mu cyumba cy’amasengesho hafatwa nko ku musozi w’amasengesho.

  • Gusengera ku musozi siko kuzana kumvirwa

Muri Matayo 18 hagaragara umuntu wazamutse gusengera mu rusengero (byumvikana ko rwari ku musozi) agaruka atumviwe. Umuntu atazamutse umusozi wo mu mutima ntacyo byamumarira kuzamuka umusozi wo mu rusengero cyangwa wo mu giturage.

  • Gusengera ku musozi gufite umumaro wo kwihererana n’Imana

Birinda kurangazwa n’ubuzima umuntu asanzwemo kandi bimuha intumbero. Bimuha uburyo bwo kwisanzura mu misengere (avuga neza ibimuri ku mutima). Iyo winjiye mu cyumba ugakinga, uba wirinze ibirangaza byinshi. Gusa biba bisaba ko ucungana n’ibirangaza umutima. Byumvikane ko kujya ku musozi atari byo bituma Imana itwumva. Ijya itwumva n’iyo tutazamutse. Ahubwo kwiherera biduha kuyumva.

  • Kujya ku musozi cyangwa mu cyumba si ukwiyahura mu masengesho

Benshi bajya mu misozi yo mu cyaro, nta biryo nta na gahunda yo kuzavayo ngo kugeza igihe Imana izabasubiriza. Hari abo biviramo indwara zikomeye cyangwa gupfa. Ibyo ni ubujiji, n’ubuyobe. Dusengane ubwenge!

© *Devotion by Bishop Dr. Fidele Masengo*, The CityLight Center,Foursquare Gospel Church Of Rwanda

Bishop Dr Fidele Masengo ashimangira ko kuzamuka imisozi myinshi ujya gusenga atariko kumvwa


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO