Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kuvugwa maze kubimenyera mbifata nk’ibisanzwe, nakoze ikosa rikomeye ryo kwizera muntu- Apotre Dr Gitwaza

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

Intumwa y’Imana akaba n’Umushumba mukuru wa Zion Temple akaba n’Umuyobozi wa Authentic Word Ministries International ku Isi, Apotre Dr Paul Gitwaza yatangaje byinshi birimo ukuntu yizeye abana b’abantu akabazamura bakaza kumuhemukira, anavuga ukuntu amaze kumenyera ikigeragezo cyo kuvugwa aho abifata nk’ibintu bisanzwe.

Uyu muvugabutumwa uri mu bakomeye mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku Isi yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Umunyamakuru wa RTV cyitwa #Zoomln.

Apotre Dr Gitwaza yavuze ku kuntu yatangajwe n’uko abo yazanye mu gakiza, akabiyegereza akabakurikirana umunsi ku wundi kugeza bakuze mu bijyanye n’murimo w’Imana aribo bamuhemukiye bamuvaho ndetse bamwe muri bo akaba aribo bagenda bamusebya.

Yagize ati “Wizera umuntu ukamwimariramo nyuma ukaza gutangara aguhindutse. Kimwe mu bintu byankozeho kandi bitangaje ni ukuntu nazanye abantu mu gakiza, baza bakiri bato ndabarera, abatari bazi Imana ndayibereka, abandi mbakura iyo bari bari mu bindi bihugu ndabazana ndabarera mbagira abapasiteri ndabasengera baba aba Bishop, none nibo bampindutse.”

Yunzemo ati “ Nasigaye nibaza uko umuntu ahinduka papa we. Nari narifuje ko tuba abavandimwe kurusha uko tuba abakoresha. Twahembwaga kimwe amafaranga angana. Iyo najyaga hanze Imana yampa umugisha nkagira icyo mbona narazanaga ngashyira ku meza nkabereka icyo nagezeho.”

Yakomeje avuga ko ibyamubayeho byamuhaye isomo rikomeye ndetse binamwereka ko yakoze ikosa ryo kwizera abantu akabimariramo.

Ati “Byarantangaje cyane ku buryo nasanze ariryo kosa nakoze rikomeye ryo kwizera umuntu nkamwirunduriramo kandi byamfashe igihe kwizera ko umuntu abeshya kuko nakuriye mu muryango utabamo ikinyoma, sinari nzi ko umuntu abeshya kandi abeshwa. Icyo kintu cyarantangaje cyane aho umuntu aguhimbira ikintu wamureba mu maso akaba ari wowe ugira isoni.”

Intumwa y’Imana Dr Gitwaza avuga ko ari mu bantu bavugwaho ibintu byinshi kandi bibi, ngo ariko kubwe ntabwo bimutangaza cyane ko abamuvuga abenshi babikora batanamuzi.

Yakomoje kuri byinshi yagiye avugwaho ndetse akanandikwa mu itangazamakuru birimo guca umugore we inyuma, gukorana n’imyuka mibi nko kujya ikuzimu, n’ibindi ariko ngo byose bikaba byaragiye bivugwa n’abantu batanabona gihamya yabyo kuko babaga bashaka kumwanduriza izina.

Ati “Kuko menyerewe kuvugwa, maze kubifata nk’ibisanzwe. Gusa mbabazwa n’uko hari abantu batabizi babyemera.”

Yavuze ko icyamutangaje ari ukuntu bamuhimbiye inkuru ko bamusanze asambanya umugore w’abandi ndetse ko ari mu maboko y’inzego z’umutekano, bahamagaye umugore we babimubwira basanga ari kumwe nawe arimo aruhuka yiviriye gusenga.

Yanavuze ko abavuga ko ajya ikuzimu yibaza icyo babivugira ngo kuko nta kintu yabuze hano ku Isi cyatuma ajya kugishakira iyo ikuzimu bavuga.

Apotre Dr Gitwaza yavuze ku kuntu atajya aterwa ubwoba n’abamuvuga bamuhimbira ibinyoma

REBA IKIGANIRO CYOSE CYA APOTRE DR GITWAZA


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO