Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kutababaza Imana,Imwe mu ntwaro Alyn Sano yifashisha arwanya ikigeragezo cy’ubusambanyi aterwa n’abazungu


Yanditswe na     Ubwanditsi
29 August 2018 saa 03:43'

Kutababaza Imana,ni imwe mu ntwaro ikomeye Alyn Sano yifashisha mu guhangana n’abazungu bamusaba kuryamana nawe.

Umuhanzikazi Alyn Sano,ubusanzwe yitwa Aline Sano Shengero, avuka ari uwa gatatu mu muryango w’abana batanu. Ahuza amateka n’abandi bahanzi bo mu Rwanda n’ahandi ku Isi barereye impano yo kuririmba muri korali zo mu nsengero bigakomeza inganzo yabo.

Uyu mukobwa usanzwe akora injyana ya Jazz na Blues zikundwa cyane n’abazungu,avuga ko benshi mu bazungu bajya bamusaba ko baryamana cyane.

Ibi ngo biterwa n’uko aba amaze kubacurangira mu njyana ndetse n’indimi bumva kandi bakunda ,bakumva bakomeza kumuhorana ari nako bamusaba kuryamana nabo.

Ubwo yaganiraga na kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda,Alyn Sano yagize ati:"Abazungu bansaba ko turyamana namaze kubabonera ikibashobora mbabwira ko ntashobora kubabaza Imana yanjye kandi ko ntashobora gucumura kandi ari yo yangize uwo ndiwe, kandi nabonye babyubahiriza.”

Ndetse uyu mukobwa akaba yanakomeje avuga ko yahisemo kubabwiriza ijambo ry’Imana abo bose baba bashaka kumukoresha ibyaha

Gusa nubwo yatuinze agatoki abazungu,uyu mukobwa yavuze ko nta banyarwanda bakunda kumubwira ibintu nk’ibyo cyane.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.