Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kuboneza urubyaro ndabyemera kuko ari gahunda yashyizweho n’Imana –Pastor J. Kabanda

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

Umushumba w’itorero Jubilee Revival Assemble Church rifite icyicaro i Remera mu Mujyi wa Kigali, Pastor Juliene Kabiligi Kabanda, ashimangira ko nawe ashyigikira gahunda yo kuboneza urubyaro, ngo kuko ari gahunda yashyizweho n’Imana.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku mugoroba wo kuwa Gatatu taliki ya 16 Ukwakira 2019, cyari kigamije gutangaza byinshi ku giterane gikomeye minisiteri yitwa Grace Room Ministries abereye umuyobozi iri gutegura.

Uyu mukozi w’Imana avuga ko atabura gushyigikira gahunda yo kuboneza urubyaro ngo kuko n’Imana ubwayo yayishyigikiye.

Yagize ati “N’Imana ubwayo yashyigikiye kuboneza urubyaro. Yafashe abagore ishyiraho igihe ntarengwa agomba kubyarira. Ubwayo nk’Imana iravuga iti ku myaka iyi n’iyi umugore agomba kujya muri menopose (gucura). ”

Avuga ko uburyo Imana yaremye umugore bishimangira ko Imana yashyigikiraga kuringaniza urubyaro.

Aha Pastor Kabanda atanga urugero rw’ibihe umukobwa cyangwa umugore ageramo akaba atakora imibonano ngo asame, akavuga ko ari uburyo bwa mbere Imana yashyizeho bwo gufasha abantu kuringaniza.

Pastor Kabanda ashimangira ko yemeranya na politike ya leta yo gushyiraho gahunda yo kuringaniza urubyario ngo kuko ari gahunda yatangijwe n’Imana baba bashyira mu bikorwa.

Ati “Politike ya leta yo kuboneza urubyaro ndayishyigikira cyane.Ndabyemeza nk’uko Imana yabyemeje ikadushyiriraho gucura.”

Pastor Julienne Kabanda mu gihe mu muri amwe mu madini n’amatorero hakirimo imyumvire n’imyemerere igenda ibuza bamwe kuboneza urubyaro bavuga ko ari icyaha.

Nubwo nta muvugabutumwa urwanya iyi gahunda mu ruhame, bamwe mu bagana ibyumba by’amasengesho b’abarokore usanga “batokesha”, ngo baramagana imyuka mibi yaritse mu batinyutse kuboneza urubyaro, bamwereka ko ibyo ari gukora ari ukwica abana.

Uretse abarokore ariko na Kiliziya gatulika yakunze kugaragaza kudashyigikira gahunda yo kuboneza urubyaro, aho nko muri 2016 Kiliziya Gatolika mu Rwanda yafashe icyemezo cyo guhagarika gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro hifashishijwe uburyo butari ubwa kamere burimo inshinge n’ibinini mu bitaro n’ibigo nderabuzima byayo byose mu gihugu.

Arkiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda, yigeze kuvuga ko itegeko ryo kwemerera abataruzuza imyaka y’ubukure kuboneza urubyaro ari ukubaha umwanya w’uburaya n’ubwomanzi.

Yavuze ko umukobwa akwiye kwigishwa kwiha agaciro kandi abana bakigishwa ko imibonano mpuzabitsina igomba gukorwa n’abashakanye, bityo umwana agomba kwifata kugeza igihe aboneye mugenzi we bubakana urugo.

Pastor Julienne Kabiligi Kabanda avuga ko ashyigikira cyane gahunda yo kuboneza urubyaro


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO