Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kuba mwangurira ikimodoka gihenze mu ijuru ntacyo twinjizayo ntabwo Imana ibinezererwa-Rev. Dr Rutayisire

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Rev. Pastor Dr. Antoine Rutayisire uyobora itorero rya Angilikani Paruwasi ya Remera avuga ko kuri we kuba abakirisitu bakora ibikorwa bikomeye birimo nko kumugurira ikimodoka gihenze cyo kugendamo bidafite agaciro ku Mana ko ahubwo ibiyinezeza ari uko ibona hari abanyabyaha bavutse bundi bushya bakemera gukizwa.

Ibi uyu mushumba uri mu bafatwa nk’inararibonye ndetse n’umuhanga mu bijyanye na Bibiliya, yabigarutseho ubwo yarimo kwigisha ijambo ry’Imana imbaga y’abari bateraniye muri Paruwasi ya Remera abereye umushumba Mukuru.

Pastor Rutayisire avuga ko hanze aha hari ikibazo gikomeye cy’ukuntu abantu bari kurimbuka ku bwinshi, abakagombye kubarokora bibereye mu nsengero.

Ati “Hanze aha hari ikibazo gikomeye cyane. Abantu bararimbuka hariya hanze twe turimo gushyushya insengero.”

Yakomeje avuga ko ajya asaba Imana ubutwari bwo kuba yafunga urusengoro abantu bakamanuka bakajya kubwiriza ubutumwa bwiza, wenda buri wese akazana umuntu umwe amukuye mu irimbukiro.

Avuga ko abakirisitu batagira icyo binjiza uretse amaturo gusa bidafite umumaro.Ati “Burya abakirisitu b’ingumba, abakirisitu batagira icyo binjiza uretse amaturo gusa, reka mbabwize ukuri, amaturo ni meza tunategetswe kuyatanga, ariko kwinjiza amaturo gusa mu ijuru ntacyo twinjizayo tuba turimo guhomba.”

Pastor Rutayisire ashimangira ko amaturo ashobora gutangwa hagakusanywa menshi ashoboka, bakaba banamugurira ikimodoka kinini nk’umushumba ngo ntabwo byanezeza Imana kurusha uko yanezerwa umunyabyaha yihannye.

Yagize ati “Mushobora kwinjiza amaturo hano, n’iyo mwangurira ikimodoka kinini ntabwo Imana yabivugiriza ingoma. Ntabwo Imana izigera inezerwa ngo iririmbe ngo ni uko pasiteri yaguriwe imodoka nini. Mu ijuru baririmba iyo umunyabyaha yihannye.”

Avuga ko mu ijuru haba ibirori bikomeye mu gihe buri mukirisitu yinjije byibura umunyabyaha umwe mu gukiranuka.

ev. Pastor Dr. Antoine Rutayisire uyobora itorero rya Angilikani Paruwasi ya Remera


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO