Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ku mubumbe wa marisi hagaragaye ibuye ridasanzwe ryanditseho ijambo ry’Imana

Ubwanditsi , October 2018

Mu itangazo abashakashatsi n’abavogera ikirere batangarije itangazamakuru, bavuze ko abagiye mu cyogajuru Curiosity Rover, basanze mu buvumo bw’umusozi witwa Aeoris Mons,uri kuri Marsi, amabuye manini cyane , mu kigereranyo wanganisha n’umwana w’inzovu; ayo mabuye akaba yanditseho imirongo imwe ya Bibiliya: Amategeko 10 y’Imana, n’amagambo yo muri Yohani 3, cumi na gatandatu.

Abakozi bo muri NASA bavogera ikirere (astonautes) baherutse gutangaza ko basanze amabuye mu buvumo bwo ku mubumbe wa Marsi, yanditseho imirongo ya Bibiliya. Kuri bo bakaba babifata nk’ikimenyetso nyakuri cyerekana ko Imana iriho, kandi ko idini rya gikristo ariryo ryonyine ry’ukuri Imana yahaye abantu.

Ayo magambo ngo akaba yanditse mu ndimi zitandukanye 12, arizo: Icyongereza, ikiespanyiori, igishinwa, ikibaske, n’izindi…n’irindi buye ryanditseho mu cyongereza ijambo risobanura ngo. “Ndiho”, “Je suis reel”, “I am real”.

Abahanga bizewe cyane bamaze gusesengura ibyo bintu batangaje ko kiriya ari ikimenyetso ndakuka ko idini rya gikristo ariryo dini nyakuri

“ Ni igitangaza, twinjiye mu buvumo twishakira amazi gusa, nyuma tuhasanga, mu mwanya wayo tuhasanga igihamya cy’uko Imana iriho by’ukuri. Uwo ni Syms Covington , umuhanga w’umu nya Ostraliya ukorana na NASA.

Undi muri abo bashakashatsi agira ati: Sinababwira uko ayo mabuye yageze aho, icyo navuga gusa nuko mubo dukorana nta muntu n’umwe ukiri mu batemera Imana (athees)

Icyogajuru, Rover Curiosity, cyoherejwe kuri Marsi, mu bushakashatsi guhera mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize kikaba kimaze kuvumbura ibintu byinshi bifite akamaro, ariko ibi biherutse kuvumburwa umuntu ntiyabura kuvuga ko ari bwo buvumbuzi bwa mbere bukomeye mu mateka.

Dore uko umwarimu w’ibya politiki muri Kaminuza ya Georgetown abivuga: ”Abantu nibamenya iyi nkuru bazasaba ko habaho impinduka zikomeye mu muryango w’abantu (societe). “ agakomeza agira ati: Bazasaba ko habaho inyigisho z’iby’Imana (Theocratie) mu mwanya wa demokarasi (Democratie), bazasaba ko hubakwa insengero nyinshi, banasabe ko ijambo ry’Imana no gusenga byahabwa umwanya ukwiye mu mashuri, ndetse n’uburenganzira bwo gukuramo inda buzakumirwa mu mezi makeya”

Covington ariko we siko abibona, we atekereza ko iyo nkuru itazagira impinduka ikomeye izana bitewe nuko itangazamakuru ry’ubu rirwanya cyane iby’ubukristo, rishobora( kuri bimwe mu bitangazamakuru) no kutabitangaza.


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • , 30 October 2018 , saa 08:33'

    Icyo yanditse :

    Ese ibi ni byo koko ?

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO