Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Ukuboko kw’iburyo yapfunduye kamwe mu duseke ihishiye abakunzi bayo muri "Ikidendezi Live Concert"-Video

Ubwanditsi , 3 weeks ago

Korali Ukuboko kw’iburyo ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatenga ikomeje imyiteguro y’igitaramo gikomeye bise ngo “Ikidendezi Live Concert” izaba kuwa 01 Ukuboza 2019 ari no muri ubwo buryo bamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yabo bise ngo Kuro iri muzikunzwe n’abantu benshi muri iki gihe.


Korali Ukuboko kw’iburyo yashyize hanze amashusho y’indirimbo "Kuro"

Ubutumwa nyamukuru buyirimo ni ububoneka muri Yesaya 45:1-2 ahavuga hati: Ibi ni byo Uwiteka abwira Kuro, uwo yimikishije amavuta ati “Ni we mfashe ukuboko kw’iburyo nkamuneshereza amahanga ari imbere ye, kandi nzakenyuruza abami kugira ngo mukingurire inzugi, kandi n’amarembo ntazugarirwa. Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize, nzamenagura inzugi z’imiringa, n’ibihindizo by’ibyuma nzabicamo kabiri.”

Iyi ndirimbo igamije guhumuriza abantu bari mukaga n’ibibazo bitandukanye kuko hari aho tuvuga ko ya Mana yakoraga kera kose nanone igikora, imbaraga zayo zitadohoka, tugasoza tuvuga ko amaboko y’Imana akomeye. Imana yahagurukije umurwayi wari umaze imyaka 38 ku Kidendezi, na nuyu munsi iracyakora kandi ntabwo ibibazo byawe byayinanira.


Korali Ukuboko kw’iburyo ya ADEPR Gatenga iratanga ishusho nziza ko bazakora igitaramo cy’imbaturamugabo

Bwana Seth Kwizera umuyobozi wa Korali Ukuboko kw’iburyo mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko bahisemo kuyishyira hanze mbere gato yuko bakora igitaramo gikomeye bakomeje imyiteguro yacyo.

Muri aya magambo uyu muyobozi yagize ati:”Twahisemo kuyishyira hanze mu gihe turi mu myiteguro ya “Ikidendezi Live Concert”, iki akaba ari igitaramo turi gutegura kizaba ku itariki ya 01 Ukuboza 2019 kuri Dove Hotel guhera saa saba z’amanywa.
Muri iki giterane twatumiyemo Korali Jehovayire CEP ULK ndetse n’umwigisha Rev. Jean Jacques Karayenga. Hazaba kandi hari n’abahanzi nka Simon Kabera, Bosco Nshuti, Jado Sinza, Dany Mutabazi na Gisele Precious.

Kwijira muri icyo gitaramo bizaba bisaba gusa gutera inkunga korali Ukuboko kw’iburyo ugura DVD kuri 3000 Rwf akaba azajya yishyurwa umuntu akigera aho igitaramo kizabera.

Reba indirimbo Kuro ya Korali Ukuboko kw’iburyo:


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO