Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge yatumiwe na EAR Remera mu giterane cy’ivugabutumwa

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yamamaye mu murimo w’ivugabutumwa ibinyujije mu nirimbo, yatumiwe mu giterane cy’ivugabutumwa kizabera mu itorero ry’Anglican muri Paroise ya Remera (EAR).

Ni igiterane kizaba ku Cyumweru tariki 14/7/2019 ku itorero ry’Anglican muri Paroise ya Remera.

Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge itumiwe mi giterane mu itorero ry’Abanglican mu gihe bitari byemewe ko amakorali cyangwa abaririmbyi ku giti cyabo bo muri ADEPR bitabira ibiterane byo mu yandi matorero.

Mu gushaka kumenya niba ubwitabire bwa Korali Shalom mu gitaramo cya EAR bitazayigiraho ingaruka, IYOBOKAMANA yaganiriye n’Umuyobozi w’iyi Korali, Nzeyimana Samuel, avuga bitazabatera ibibazo kuko ababatumiye banyuze ku buyobozi bukuru bw’itorero.

Yagize ati “Twishimiye bidasanzwe kuzajya gutaramira abo muri EAR. Kugira ngo twitabire ubu butumire birumvikana ko abadutumira babanza kuganira n’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR maze bakajya batwemerera.”

Yavuze ko nka Korali Shalom bishimiye iyi ntambwe itangiye guterwa, ngo bikaba bibaha icyizere ko igihe kizagera nabo bakajya bafatanya n’andi matorero maze bagahuza imbaraga mu kwamamaza umurimo w’Imana.

Ati “Iyi ni inzira nziza Imana itangiye guca ubwo itorero ryacu ritangiye kujya ryemera ko amakorali n’abaririmbyi baryo bajya kuririmbira ahandi (mu yandi matorero) kuko intego rusange yo gukora ivugabutumwa atari ukurobanura amadini ahubwo ari ugukorera mu bumwe.”

Iki giterane kizahembura imitima y’abatari bacye kizayoborwa n’umuvugabutumwa ukomeye mu Rwanda, Rev.Dr Antoine Rutayisire unayobora usanzwe anayobora itorero ry’Anglican Paroise ya Remera.

Korali Shalom iri mu makorali afite amateka akomeye mu Rwanda

Ni Korali itumirwa mu ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo

Korali Shalom iri mu makorali akunzzwe cyane mu Rwanda

Korali Shalom ikorera umurimo w’ivugabutumwa kuri ADEPR Nyarugenge

Korali Shalom itegerejwe na benshi kuri EAR i Remera


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO