Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Bethel ya ADEPR Kamembe yambariye gususurutsa ab’i Muhanga

Ubwanditsi , 2 days ago

Korali Bethel ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Paruwasi Kamembe mu Karere ka Rusizi, Intara y’i Burengerazuba yakajije imyiteguro y’igiterane gikomeye izakorera mu Karere ka Muhanga.

Iki giteganyijwe kuba ku wa 16-17 Gashyantare 2020, i Muhanga muri ADEPR Gahogo.

Biteganyijwe ko kizaba mu isozwa ry’igiterane cy’ivugabutumwa kizaba cyatangiye ku wa Gatandatu mu mujyo wo guhimbaza Imana no gukora amateraniro matagatifu.

Perezida wa Korali Bethel, Sibonshuti Martin, yabwiye IYOBOKAMANA ko bazahaguruka i Rusizi ku wa Gatandatu berekeza i Muhanga muri iki giterane.

Yakomeje avuga ko kuri ubu bamaze kunoza ibijyanye n’imyiteguro kandi biteze ko Imana izabakoresha ibikomeye bakabasha gukora ivugabutumwa.

Yagize ati “Imyiteguro tuyigeze kure kandi twizeye ko Imana izadukoresha ibikomeye tukabasha gukora ivugabutumwa neza.”

Korali Bethel nimwe mu makorali yo muri ADEPR yiyubatse mu buryo bufatika yaba mu miririmbire no mu bishobozi ikaba imaze imyaka 23 ibonye izuba mu murimo w’ivugabutumwa ndetse ikaba ifite ibihangano binyura imitima y’ababyumva.

Yashinzwe mu 1995 itangijwe n’abaririmbyi bakabakaba muri 15, ubu igeze ku bagera ku 100 ari na bo baboneka buri munsi bakiyongeraho n’ababarizwa mu tundi turere bakiyitera inkunga mu murimo w’Imana.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO