Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Abatoranijwe ya ADEPR Kimisagara mu giterane ngaruka mwaka kizitabirwa n’amakorali akomeye n’abigisha b’ijambo ry’Imana bakunzwe

Ubwanditsi , 1 month ago

Korali Abatoranijwe ya ADEPR Kimisagara iteguye igiterane ngaruka mwaka kizitabirwa n’amakorali akomeye n’abigisha b’ijambo ry’Imana bakunzwe.

Guhera ku wagatanu w’ejo hashize taliki ya 06 Ukuboza 2019 kugeza ku cyumweru taliki 8 Ukuboza 2019, Korali Abatoranijwe ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR ,Paruwasi ya Kimisagara (mu Kove) yateguye igiterane cy’ivugabutumwa ngarukamwaka yise: “Imbaraga z’amasengesho live concert”.

Iki giterane “Imbaraga z’amasengesho live concert” cyatumiwemo amakorali atandukanye yo kuri uyu mudugudu , Korali abaragwa Adepr Kimisagara ya II ,Korali
Jehovanisi, Adepr Cyahafi n’umuhanzi Danny Mutabazi hamwe na Evangeliste Mugabo uzaturuka kuri ADEPR Remera.


Iiki giterane kizahembura bikomeye imitima y’abazakitabira

Bwana Niyongira Andree umuyobozi wa Korali Abatoranijwe mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko buri mwaka bategura igiterane cy’ivugabutumwa bagamije kwibutsa abantu kuzirikana ibyo Imana yakoze ku buzima bwabo hakaboneka abizera bashya ndetse n’imitima y’abantu igahembuka muri iki giterane .

Korali Abatoranijwe ya ADEPR Kimisagara iteguye igiterane ngarukamwaka
Muri aya magambo uyu muyobozi yagize ati :"Ik igiterane muri uyu mwaka wa 2017 korali Abatoranijwe twagihaye intego yanditse muri Matayo 11:12 (Uhereye mu gihe cya Yohani umubatiza ukageza none ,ubwami bwo mw’ijuru buratwaranirwa intwarane zibugishamo imbaraga) ,ni ukuvugako tuzabona umwanya wo gu kwigishwa ijambo ry’Imana ridushishikariza gukomeza gutwarana ngo tuzabone ubwami bw’Imana ari nayo mpamvu twatumiye abakozi b’Imana b’abasobanuzi beza b’ijambo ry’Imana ngo bazafashe abazitabira iki giterane kwiga neza iby’iyi ntego.


Menya byinshi kuri iki giterane

Iki giterane kizamara iminsi itatu kikazatangira kuri uyu wa gatanu taliki ya 06 kikazasoza ku cyumweru taliki ya 7 Ukuboza 2019.

Kuwa gatanu kizatangira saa kumi n’igice kugera saambiri n’igice z’ijoro(16h30-20h30) naho kuwagatandatu no ku cyumweru n’ukuva saa munani kugera saakumi n’ebyiri(14h00-18h00) .

Ku musozo wacyo nkuko iyi korali isanzwe ibikora iyo isoza ibiterane itegura, ikoramo igikorwa cy’urukundo n’ubu bikaba biteganijwe.

Korali Abatoranijwe ya ADEPR Kimisagara imaze imyaka 24 ibonye izuba kuko yatangiye umurimo w’Imana kuva mu mwaka w’i 1995 ,muri iyi myaka iyi korali imaze yagiye yitabira ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda ndetse ibasha gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi Album zigera kuri eshatu n’indi ya kane bari gutunganya muri Studio ndetse ebyiri muri izi zikaba zifite n’amashusho yazo .


Korali abatoranijwe ya ADEPR Kimisagara

Korali abatoranijwe ya ADEPR Kimisagara ntikora ivugabutumwa mu kuririmba gusa kuko bagendera kuntego bise ngo kora ndebe iruta vuga numve ari nayo mpamvu bagiye bafasha abatishoboye mu buryo bwo kubaha ubwisungane mu kwivuza mu murenge wa Kimisagara babarizwamo ,kuremera abasizwe iheruheru na Genocide yakorewe abatutsi muri 1994 ,bateye inkunga imishinga y’ingabo zamugariye kurugamba icyo gihe bakaba baratanze amafaranga angana na miliyoni n’ibihumbi magana abiri y’u Rwanda(1.200.000Frws) ndetse no mibindi bikorwa bitandukanye yaba ibiteza imbere itorero rya ADEPR babarizwamo ndetse n’igihugu muri rusange.



Abaririmbyi b’ingeri zitandukanye muri Korali Abatoranijwe biteguye iki giterane neza


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO