Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Abarinzi ya ADEPR Gasave ikoze impanuka ikomeye ubwo yarimo yerekezaga mu rugendo rw’ivugabutumwa

Ubwanditsi , 4 weeks ago

Korali Abanrinzi ya ADEPR Gasave ku mudugudu wa Kumukenke mu rurembo rw’Umujyi wa Kigali ikoze impanuka ikomeye aho imodoka yo mu bwoko bwa Quasteri yari ibatwaye yarenze umuhanda maze umwe muribo agahita yitaba Imana abandi 6 bagakomereka bikomeye .

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 14 Nzeri 2019 ibera mu Ntara y’Amajyepfo ahitwa Kubuhanda i Gitwe ubwo iyi Korali yari mu rugendo rw’ivugabutumwa .

Bwana Rev.Pastor Rugema Vedaste Umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gasave mu kiganiro gito yagiranye na IYOBOKAMANA.COM ku murongo wa Telephone yemeje aya makuru avugako koko iyi mpanuka imaze kuba

Yagize ati:"Korali yahagurutse hano mu Mujyi wa Kigali yerekeje mu ivugabutumwa muri Paruwasi ya ADEPR Buhanda mu karere ka Ruhango mu kanya rero nibwo iyi nkuru y’inshamugongo itugezeho ko habaye impanuka andi makuru arambuye ndayamenya mukanya kuko ndimo nerekeza aho impanuka yabereye".

Korali Abarinzi ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Paruwasi ya Gasave ku mudugudu wa wa Kumukenke ikoze impanuka ikomeye kubuhanda igiye mu ivugabutumwa Coaster irenze umuhanda Presidante wayo ahita apfa abandi 6 bakaba bameze nabi cyane abandi nabo bakomeretse ubu bakaba bari kujyanwa mu bitaro bitandukanye.

Imwe mu madoka zari zitwaye abaririmbyi ba korali Abarinzi yakoze impanuka ikomeye .Ni iyi igaramye yegeranye n’iyimbangukiragutabara


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO