Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kizito Mihigo yasohoye indirimbo ivuga ku bigwi bya Papa Francis (Video)

Ubwanditsi , 2 months ago

Umuhanzi Kizito Mihigo umenyerewe mu ndirimbo za Kiliziya Gatolika, yasohora indirimbo yise “Le Pape François” ivuga ibigwi by’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

Iyi ndirimbo nshya ya Kizito Mihigo, iri mu rurimi rw’Igifaransa ikaba yumvikanamo umudiho gakondo.

Kizito Mihigo mu ndirimbo ye yagarukaga cyane ku bikorwa bya Papa Fransisiko, akanavuga ko ari inkingi y’ubumwe.

Mu nyikirizo agira ati “Papa Fransisiko, turagusengera, komeza ube ikimenyetso cy’ubumwe bwacu. Turashimira Imana Data yo yaduhaye abashumba babikwiye.”

Kizito Mihigo, avuga ko yasohoye iyi ndirimbo mu gihe Kiliziya Gatolika yitegura kwizihiza Umunsi Mukuru w’Abatagatifu Petero na Pawulo, bafatwa nk’intumwa zabaye ikubitiro rya Kiliziya, ibintu byasembuye gutekereza no kubabasimbuye.

Mu bitero Kizito agaruka ku bikorwa binyuranye by’iyogezabutumwa Papa Fransisiko agenda akora ku Isi, nko guhuza abantu b’imyemerere itandukanye mu biganiro mpuzamadini, gutanga urugero mu kwicisha bugufi, kwifatanya n’ababaye, guharanira amahoro n’ubwiyunge n’ibindi.

Kizito Mihigo agaragaza Papa Francis nk’inkingi y’ubumwe

Reba iyi ndirimbo hano


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO