Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kizito Mihigo ari mu masengesho y’iminsi icyenda ashimira Imana ku mwaka amaze afunguwe

Vincent Nsengiyumva , 1 week ago

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Kizito Mihigo ari mu masengesho azamaramo iminsi 9 yo gushimira Imana nyuma yo kumara umwaka afunguwe ku mbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Ni amasengesho uyu muhanzi yatangaje ko yatangiye mu mpera z’iki Cyumweru, aho yahamagariraga inshuti ze ndetse n’abakunzi b’ibihangano bye kuzamushyigira muri uru rugendo rw’iminsi 9.

Kizito Mihigo wari wakatiwe igifungo cy’imyaka 10 n’ Urukiko Rukuru ku wa 27 Gashyantare 2015, nyuma yo kumuhamya ibyaha bine birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icy’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, ubwoshye bw’ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w’igihugu ndetse n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi, yaje kurekuurwa amaze imyaka 4 gusa muri gereza nyuma yo gutakambira Umukuru w’igihugu maze akamwumva akamubabarira.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter mu mpera z’icyumweru gishize, Kizito yagize ati “Maze umwaka mpura n’abantu banyuranye bakambwira ngo igihe wari muri gereza twaragusengeye, niba nawe waransengeraga igihe nari mfunze nagira ngo ngusabe muri iyi minsi icyenda ibanziriza itariki ya 15 Nzeri 2019, ujye ufata akanya buri munsi ushimire Imana ko yumvise isengesho ryawe. "

Kizito Mihigo yatangaje ko nawe aya masengesho agiye kujya ayakora saa Cyenda z’amanywa, ati "Nanjye muri iyi minsi icyenda ibanziriza itariki 15 Nzeri ubwo nzaba nujuje umwaka mfunguwe nzajya mfata akanya buri munsi saa cyenda z’amanywa mvuge isengesho rishimira Imana ko yumvise amaganya no gutakamba kwanjye. Imbaraga zisaba zijye zingana n’izishimira.”

Kizito Mihigo ni izina rizwi na benshi mu Rwanda, bitewe n’ibihangano bye byiza byagiye bikora ku mitima ya benshi, cyane cyane biciye mu ndirimbo ze zo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse n’izindi zikubiyemo ubutumwa bw’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.

Kizito Mihigo yatangiye amasengesho y’iminsi icyenda ashimira Imana kubwo gufungurwa


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO