Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kiliziya ishobora guca gukoranaho mu guhana amahoro ya Kristo no guhazwa ku rurimi mu gitambo cya Misa

Vincent Nsengiyumva , 3 months ago

Bimenyerewe ko mu migenzo ya Kiliziya Gatolika mu gihe cya Misa abakritu bahana amahoro ya Kristo bahoberana buri wese akabikora na mugenzi we umwicaye iruhande akamubwira ati ‘akira amahoro ya Kristo!’ Kimwe n’uko iyo bageze mu gice cyo guhazwa (kwakira umubiri wa Kristo) hari abafungura akanwa, padiri cyangwa undi uri guhaza agafata ukarisitiya akamutamika. Kiliziya gatolika ishobora kubica mu gitambo cya Misa mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kiri kuvugwa mu bihugu by’ibituranyi nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Gahunda yo guhagarika iyi migenzo muri Kiliziya Gatolika mu gihe cy’ibitambo bya Misa yatangiriye muri Diyosezi Gatolika ya Nyundo iherereye mu Karere ka Rubavu, dore ko kanakora ku mupaka ugahuza na Goma agace ka RDC kibasiwe na Ebola muri iyi minsi.

Ibi byatangajwe n’igisonga cya Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Nyundo, Nsengumuremyi Jean Marie Vianey, ubwo yagaragazaga ingamba Kiliziya Gatolika yafashe, mu nama yabereye i Rubavu kuri uyu wa Mbere taliki ya 5 Kanama 2019, iyobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase ari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba.

Mgr Nsengumuremyi Jean Marie Vianey yavuze ko mu ngamba bafashe harimo no kubwira Abakiristu ko mu gihe cyo guhana Amahoro mu gitambo cya Misa bitari ngombwa ko ukora ku muntu, kandi amahoro akayabona utamwanduje.

Mgr Nsengumuremyi Jean Marie Vianey yavuze ko amadini nayo yakomeza kwigisha abayoboke ko bagomba kwirinda Ebola mu buryo bwose bushoboka, cyane birinda guhazwa ku rurimi no gukoranaho kuko iyi ndwara ishobora guhererekanwa muri ubwo buryo.

Yagize ati “Nk’ubu ngubu kubyerekeranye n’abaza mu misa,ni urugero rwa mbere kubabwira y’uko guhazwa ku rurimi ari ibintu bishobora kubashyira mu kaga, ibyo biroroshye kubibabwira kandi bikanahagarikwa.”

Yunzemo ati “Kubabwira ko nk’igihe cyo guhana amahoro ya Kristu umuntu yakunamira mugenzi we aho kugira ngo bahane intoki nta cyizere ko bose bakarabye, ibyo nabyo ni ibintu byakumvikana.”

Yavuze ko n’ubundi butumwa babwiwe mu nama byoroshye kubibwira abaturage bagiye mu Misa, kandi ngo ubutumwa bwo kwigisha kuri Ebola igihe cyose biri ngombwa ku begereye umupaka bazakomeza kubibutsa.

Icyorezo cya Ebola cyamaze gusatira ibice bihana imbibe n’u Rwanda nk’umujyi wa Goma muri Congo, bihangayikishije cyane inzego zinyuranye z’u Rwanda, aho abayobozi batandukanye bahagurukiye ubukangurambaga mu baturage bugamije kubashishikariza icyatuma iki cyorezo kinjira mu gihugu.

Kimwe n’abandi bose, n’abanyamadini bagaragarijweko amadini n’amatorero yabo ashobora kugira uruhare rwo kwinjiza no gukwirakwiza iki cyago aho nabo badasiba guhanurwa no kubwirwa ibyo bagomba gukurikiza mu gihe Ebola ikiri mu baturanyi.

Kugeza ubu abantu basaga 1800 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri Kamena umwaka ushize.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO