Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kiliziya Gatolika yinangiye ku kwirukana Abihayimana bahamijwe ibyaha bya Jenoside

Ubwanditsi , 3 months ago

Umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba n’Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Abepiskopi mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba avuga ko Kiriziya Gatolika idateganya guca Umupadiri cyangwa Umubikira wakoze akanahanirwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Musenyeri Philippe Rukamba yabikomojeho nyuma y’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) Dr. Jean Damascene Bizimana avuze ko abihaye Imana bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi batakagombye gukomeza imirimo yabo nyuma yo kurangiza ibihano.

Aha Dr. Jean Damascene Bizimana yagaragazaga ko hari Abapadiri n’Ababikira barangije ibihano byabo nyuma yo guhamwa ibyaha bya Jenoside ariko ubu bakaba barasubijwe mu mirimo yabo, aho ubu bamerewe neza.

Kigalitoday dukesha iyi nkuru ivuga ko Dr. Jean Damascene Bizimana atanga urugero rwa Padiri Denys Sekamana warangije igihano cy’imyaka 15 akaba yaragarutse, aho ari muri Diosezi ya Butare ndetse n’abandi Bapadiri babiri b’i Cyangugu barangije ibihano by’imyaka 20 ubu bakaba baragarutse mu mirimo yabo.

Yagize ati “Kuki Umukirisitu wabanzwe acibwa muri Kiliziya Gaturika, kuki Umupadiri wakoze Jenoside adacibwa mu Bupadiri, ni ikintu gikomeye tugomba kuzakomeza kuganiraho nk’inzego kugira ngo Kiliziya Gaturika yumve uburemere bwa Jenoside”.

Dr. Bizimana kandi atanga urugero rw’Umubikira witwa Soeur Jertulde wayoboraga ikigo cy’ababikira cya Sovu muri Diyosezi ya Butare na Mugenzi we Soeur Kizito bakoranaga bahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bari barahungiye i Sovu mu cyahoze ari Komine Huye.

Akomeza avuga ko abo babikira bahamwe n’ibyaha byo kwica Abatutsi bari bahungiye mu kigo cya Sovu, n’abatwikiwe ku ivuriro riri hafi y’icyo kigo batwikishijwe risanzi ku itariki 06 Gicurasi 1994.

Yagize ati,” Dufite ikibazo gikomeye, kuko abapadiri n’ababikira bahamwe n’ibyaha bya Jenoside barangiza ibihano bagasubira mu mirimo yabo. Abo babikira umwe yahanishijwe igihano cy’imyaka 15 undi icy’imyaka 12 y’igifungo, ubu barabirangije basubiye mu bigo by’ababikira mu Bubirigi bari gusenga”.

Umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba n’Umuyobozi w’Inama nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda Musenyeri Philippe Rukamba we asanga Kiliziya nta kundi yagenza abo Bapadiri n’Ababikira kuko nta mategeko abiteganya, akaba asanga nta kundi byagenda kuko ntibashobora kwirukanwa cyangwa kwamburwa inshingano bahawe n’ubwo baba barahamwe n’ibyaha bikomeye bya Jenoside.

Akomeza avuga ko hari ububasha batemerewe nko gutura ibitambo rusange bya Misa cyangwa kuba umuyobozi wa za Paruwasi.

Yagize ati,” Sinzi uko yenda bo babyumva ariko twe dusanga nta kundi twabigenza kuko ntabwo twabirukana, tubaha indi mirimo nk’iyo gukora mu biro, icyo tutabemerera ni nko kubaha uburenganzira bwo kwita ku bantu nko kuyobora za Paruwasi cyangwa kungiriza abayobozi bazo.”

Yanagarutse ku babikira soeur Jertulde na Kizito bararangije ibihano bagasubira mu mirimo mu Bubiligi, avuga ko hari imirimo batemerewe gukora ariko ngo ntabwo basabirwa kwirukanwa kuko hari ibyo ibigo byabo mu Bubiligi bibakoresha kandi bitirengagije ko bakoze Jenoside.

Umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba n’Umuyobozi w’Inama nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda Musenyeri Philippe Rukamba


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO