Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kiliziya Gatolika yatangije ishapure y’ikoranabuhanga igura akabakaba ibihumbi 100frw

Vincent Nsengiyumva , 4 weeks ago

Mu gihe Isi imaze kwigarurirwa n’ikoranabuhanga, aho usanga umubare munini w’abantu biganjemo urubyiruko barikoresha cyane, i Vatican kwa Papa bashatse uburyo bwo kwiyegereza urwo rubyiruko muri iki gihe batangiza ishapure y’ikoranabuhanga "eRosary".

Nkuko BBC dukesha iyi nkuri ibitangaza, ngo iyi shapure irakosha kuko igura amadorari ya Amerika 109 ni ukuvuga 99,000 mu mafaranga y’u Rwanda.

Ni ishapure umuntu ashobora kwambara nk’umurimbo wo ku kaboko, ikaba itangira gukora iyo ukoze ikimenyetso cy’umusaraba.

Iyi shapure ihujwe na ’application’ yitwa "Click to Pray eRosary" yakorewe gufasha abakiristu gatolika gusengera amahoro, ndetse umuntu agasengera aho ari hose.

Iyi ’application’ ikwereka uko uhagaze mu kuvuga ishapure, kandi ifite amashusho n’amajwi bisobanura ishapure yose.

Ishapure isanzwe ifasha mu gusenga no kwegera Imana mu bitekerezo. Amapfundo yayo yifashishwa mu gusubiramo amasengesho amwe ya Kiriziya.

Itangazo rya ’Click to Pray’, abakoze iyi shapure nshya y’ikoranabuhanga, rivuga ko "ije guhuza uburyo busanzwe bwo gusenga n’ikoranabuhanga rigezweho ku Isi".

Agakoresho k’iyi shapure kakozwe na kompanyi y’ikoranabuhanga yo muri Taiwan yitwa GadgTek Inc.

Aka gakoresho (ishapure y’ikoranabuhanga) ntacyo kaba n’iyo kari mu mazi, gakorana kandi na telephone zigezweho.

Ntabwo ari ubwa mbere Kiliziya gatolika igerageje kwiyegereza urubyiruko rugendana cyane n’ikoranabuhanga muri iki gihe.

Mu 2018, umuryango gatolika w’ivugabutumwa watangije "Follow JC Go!".Iyi ni ’application’ y’imikino ikoze nk’umukino wa Pokemon Go. Abawukina bagenda "bafata" abatagatifu aho gufata ibisimba nko muri Pokemon.

Iyi shapure y’ikoranabuhanga ifungurwa n’ikimeneytso cy’umusaraba


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO