Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali: Umuhanuzi wahanuraga ibyo atatumwe yasebejwe mu iteraniro


Yanditswe na     Ubwanditsi
17 August 2018 saa 04:12'

Umuhanuzi uhanura ibyo Imana itamutumye yasebejwe mu iteraniro yamburwa indangururamajwi.

Mumatorero menshi hagaragara abantu bitwa abahanuzi aba bantu ngo baba bavuga ibyo Imana yabatumye kubwira ubwoko bwayo byaba kubwira umuntu kugiti cye cyangwa kubwirira abantu muruhame.

Aba bantu akenshi iyo batangiye kugira ubutumwa kugeza ku iteraniro abantu baratuza hakaba umutekano n’umutuzo kugira ngo bumve ubutumwa Imana yabageneye. Ariko hari igihe ureba ugasanga hari abahanuzi baba batagihabwa agaciro ngo bahabwe umwanya wo kugira icyo bageza ku iteraniro kuko baba barafashwe nk’abantu batari abahanuzi bukuri ahubwo ibyo bakora baba bigana abandi. Maze batangira kugira icyo bavuga ntihagire ubuha agaciro ahubwo bagakomeza gahunda bari barimo.

Nubwo bigenda bigaragara kenshi kandi henshi hari Itorero rimwe tutashatse kuvuga izina kugira ngo bitagira icyo bihungabanya. Umunyamakuru wa Iyobokamana.com ubwo yari mu kazi nkuko bisanzwe mu iteraniro korari imaze kuririmba mugihe bagiye kwicara umugore umwe tutifuje gutangaza amazina ye we aherako atangira gutitira no kwiterahejuru no kuzenguruka ubona agenda azamura imyambaro ye ngo ari guhanura ubwo aratangira akavuga mururimi rutumvikana (Ibyo bita kuvuga mundimi) maze akagenda asobanura mu Kinyarwanda abwira abari mu iteraniro abaha amasezerano ati: Imana ibahaye amahoro,Ibyawe bari baragutwaye Imana irabigaruye,… n’andi masezerano menshi atandukanye.

Uyu mugore yagumye gutitira no kwizengurukaho kugeza aho ubona atakaza kwiyitaho nk’umubyeyi wiyubashye kugeza aho yazamuye imyenda maze igice cye cy’umubiri kitari ngombwa ko cyabonnywa na buriwese kiragaragara kuburyo ubona imyifato ye itiyubashye.

Icyaje kugaragara ni uko n’uwari uyuboye gahunda yamuciye mu ijambo maze mugihe akiri kuvuga uwari uyoboye gahunda yafashe indangurura majwi atangira kumuvugiramo ari kuvuga gahunda ikurikiraho uyu witwa umuhanuzi aho guceceka nawe yarakomeje avugira muri urwo rusaku rw’indangurura majwi ukumva ari kuvuga ariko umuntu atakwumva icyo ari kuvuga.

Bigeze aho mu iteraniro byaje kuba urusaku ubona uwo mugore akomeza kwitera hejuru nawe agerageza kuvuga cyane kugira ngo arenze ijwi iyo ndangururamajwi. Bigeze aho uwari uyoboye gahunda asaba abadiyakoni kumucecekesha ndetse no kumwicaza, maze uyu arabyanga akomeza kwivugira cyane wumva ari guhanurira abantu. Bigeze aho Pasteri ubwe aza kwihagurukira ajya kumusaba kwicara maze wa mugore abona kwicara ariko bitwaye akanya katari gato.

Nyuma y’amateraniro umunyamakuru w’Iyobokamana.com yaje kuganira n’umwe mu bayobozi bo muri iri torero(Utifuje ko izina rye n’isuraye bijya kumugaragaro) impamvu uwari uyoboye gahunda ataretse uwo muhanuzi ngo ageze ubutumwa Imana yamuhaye ku Iteraniro maze adutangariza ibi bikurikira:

Ati: “ Hoya rwose kuko uriya muntu twaramuhuguye kuko twasanze nta buhanuzi Imana iba yamuhaye, ariko ntabwo yumva ngo abireke kuko twasanze hari abiyita abahanuzi kandi ataribo ahubwo bakigana ibyo babonanye abandi. Uriya muntu rero buriya ibyo yakoze byitwa nko kwiyerekana kuko yabonye hari abantu benshi cyane ndetse yariyanabonye ko n’itangaza makuru rihari. Iyo rero uriya wari uyo boye gahunda atamucecekesha gahunda zose zari gupfa kuko yarikuguma yivugira.”

Abantu nk’aba barahari rero mumatorero menshi atandukanye ubona badafite imyifato ikwiriye umuhanuzi w’Imana koko, ahubwo ukabona ari gukora ibintu bimutesha agaciro kandi ibi bimaze kugaragara kenshi ko bikorwa n’abantu b’igitsinagore.

Iyobokamana.com tuzegera abayobozi b’amatorero maze batubwire ikijyanye n’ibi bigenda bigaragara mu matorero bayoboye n’ingamba kuri iki kibazo kuko kigenda kigaragaza isura mbi ku matorero. Ababisobanukiwe bazadusobanurira aho ubuhanuzi buhuriye no gutitira, kuvuza induru, Kwiruka,…

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.