Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kigali : Umugore yapfiriye mu rusengero ari guhimbaza Imana

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Umugore wasengeraga mu Itorero Communauté Méthodiste-Unie Internationale ryo mu Murenge wa Kinyinya, akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali witwa Uwimana Anne Marie, yaguye mu rusengero ubwo yarimo kuririmba ahimbaza Imana, ahita ashiramo umwuka.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu ubwo abakirisitu bari mu masengesho muri uru rusengero ruherereye mu Mudugudu wa Dusenyi, Akagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, mu masengeesho asanzwe aba mu minsi y’imibyizi.

Uwimana Anne Marie wari kumwe n’abandi barimo baririmbira Imana banayitambira, nibwo yikubise hasi ahita apfa.

Abasenganaga na nyakwigendera batangaje ko uwo munsi yaje gusenga ari muzima nta kibazo na gito afite.

Bavuga ko nabo ruriya rupfu rwabaciyemo igikuba kuko ngo yikubise hasi arimo kubyina ahita shiramo umwuka atyo.

Umukozi w’Akagari ka Kagugu ushinzwe Iterambere, Nzajyibwami Etienne, yavuze ko nta kibazo kizwi uyu mugore yari afite, ahubwo abo basenganaga na bo batunguwe.

Ati “Yarimo asenga ahagurutse n’abandi barimo guhimbaza ahita yikubita hasi arapfa. Turacyakurikirana ngo tumenye icyateye urupfu rwe.”

Nzajyibwami yakomeje avuga ko n’umugabo we yahageze akemeza ko nta kibazo yari asanzwe afite.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO