Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kigali: Ijwi ryiza n’umuziki bya Liliane Kabaganza byakoze ku amarangamutima y’Imana imanura ibitangaza muri Zeraphath

Ubwanditsi , 9 March

Imiririmbire yuje ubuhanga ,igikundiro k’indirimbo ze ,umuziki mwiza by’umuhanzikazi Liliane Kabaganza byakoze ku marangamutima y’Imana bituma itanga imigisha y’ibitangaza no kubohoka kwa benshi muruvunganzoka rw’abantu bari kwitabira iki giterane kiri kubera mw’itorero rya Zeraphath Holy Church i Kigali.


Liliane Kabaganza ijwi rye ryiza ,imicurangire inoze n’abaririmbyi b’abahanga bamwikiriza byateye Imana kururukira abitabiriye igiterane muri Zeraphath Holy Church i Kigali

Umuhanzikazi Liliane Kabagaza usigaye uba mu gihugu cya Kenya ari i Kigali,aho yatumiwe mu giterane gikomeye kiri kubera i Nyamirambo mw’itorero rya Zeraphath Holy Church ,itorero riyobowe n’umukozi w’Imana w’umunyabitangaza Bishop Harerimana Jean Bosco.

Liliane Kabaganza wanyuze bikomeye imitima y’abari kwitabira igiterane mu ndirimbo ze zitandukanye nka Iyo ntekereje umugabo witwa Yesu,Ejo ni heza ,Ubuzima n’izindi nyinshi no mw’ikorasi ivuga ngo "Uri Imana Mana wabaye Imana" .

Nyuma y’indirimbo z’uyu muhanzikazi Liliane Kabaganza ,Bishop Harerimana Jean Bosco yahamagaye Rev.Samuel Kairu umwigisha kuva muri Kenya watumiwe muri iki giterane maze yigisha ijambo ry’Imana yahaye umutwe ugira uti:"Imbaraga z’Imana ntizishobora kugira umupaka".


Rev.Samuel Kairu ari kubera umugisha ukomeye abari kwitabira iki giterane i Kigali

Rev.Samuel Kairu ubwo yasobanuraga iri jambo ko mu buzima umuntu ashobora guhabwa imipaka ,imivumo y’abasogokuru ishobora guha umuntu umupaka ,amateka y’umuryango wawe ashobora kubera umuntu umupaka ntabashe kugera kw’iterambere ndetse n’ibibazo bitandukanye byabera umuntu umupaka ariko Imana ntishobora guhabwa umupaka n’ikintu icyari cyo cyose ndetse ije gukoraho imipaka umwanzi satani yashyize ku ubuzima bw’abantu.

Nyuma y’ijambo ry’Imana ,Bishop Harerimana Jean Bosco umukozi w’Imana umaze kumenyekana cyane bitewe n’imirimo itangaje akoreshwa n’Imana yafashe umwanya wo gusengera abantu no gutambutsa ubuhanuzi bw’Imana ,yahagurukiye mw’ijambo rivugako igihe abantu babereye muri Egiputa igiye kubavanayo ikabajyana i Kanani aha yashaka kuvugako Imana igiye kwimura abantu mu buzima bwo kubaho mu bibazo basa n’abakoreshwa uburetwa ikabajyana mu buzima bwo kubaho neza .


Bishop Harerimana Jean Bosco yafashe umwanya uhagije wo gusengera abantu Imana iriyerekana

Bishop Harerimana Jean Bosco yafashe umwanya uhagije wo gusengera abantu bamwe bakira indwara zitandukanye zirimo izisanzwe n’izituruka ku myuka mibi maze asoza abwira abantu ko ejo ku cyumweru ari umunsi ukomeye wo gusenyuka kw’inkike biryo asaba abantu bose kutazabura kandi bakazazinduka.













Liliane Kabaganza hamwe n’itsinda ry’abacuranzi n’abaririmbyi b’abahanga bamwikiriza banyuze bikomeye imitima y’abitabiriye iki giterane bikora kumarangamutima y’Imana ikora ibitangaza





Iki gitarane kiri kwitabirwa n’abantu benshi cyane baturutse impande zose z’igihugu no hanze


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO