Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kigali: Hateraniye igiterane cy’abagore kizakusanyirizwamo inkunga yo kugeza amazi meza ahatujwe Intwaza i Nyamata-AMAFOTO

Vincent Nsengiyumva , 1 week ago

Umuryango w’abagore b’abavugabutumwa muri Afurika, FMF (Female Minister Forum) uri gukorera igiterane cy’ivugabutumwa i Kigali, cy’abari n’abategarugori, aho biyemeje kwishakamo ubushobozi bwo kuremera intwaza zatujwe i Nyamata, babagezaho amazi meza.

Ni igiterane gikomeye kiri kuba ku nshuro ya 21, cyahuriyemo abavugabutumwa bakomeye b’abagore baturutse mu bihugu binyuranye byo ku mugabane wa Afurika, kiri kubera i Kigali muri Hilltop Hotel.

Ni igiterane cy’iminsi itatu cyiswe ‘Making Impact in the Global Harverst’ bisobanuye ‘Impinduka mu kugira umusaruro wimbitse mu ivugabutumwa’ cyatangiye ku wa Kane tariki 24 kiikaba kiri busozwe kuri uyu wa Gatandati taliki 26 Ukwakira 2019.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo bari ku munsi wa Kabiri w’iki giterane, ubwo Umuyobozi Mukuru wa FMF, Apotre Tina Suwa yarimo yigisha imbaga y’abari n’abategarugore bitabiriye iki giterane, yagarutse cyane ku mumaro wo gutanga, avuga ko uko umuntu agenda azamuka mu gutanga ari nako urugero rwo kwakira rugenda ruzamuka.

Yagize ati “Uko ugenda uzamuka mu gutanga, ni nako urugero rwo kwakira rugenda ruzamuka. Imana yacu ni umushoramari mwiza, niyo mpamvu tugomba gutanga mu rwego rwo kwizigamira.”

Aha yavuze ko mu biterane nk’ibi bigomba kujya bisozwa hari umushinga ufatika biyemeje kuzakora ugamije kuzamura imibereho y’abantu batishoboye.

Yahise avuga ko mu mishanga yihutirwa uwo bagomba guhita bakora ari uwo kugeza amazi mu mudugudu uri i Nyamata mu Bugesera watujwemo ababyeyi b’Intwaza, ngo kuko bafite ikibazo gikomeye cy’amazi.

Yavuzeko n’ubwo kugeza amazi hariya hantu bitoroshye, ngo byibura bagomba gushaka uko bahageza ivomero rimwe, rikazaba ririmo amazi ku buryo uhoraho, maze rikajya rifasha abari muri uyu mudugudu kubona amazi meza biboroheye cyane ko abenshi mu bawutujwemo bafite integer nke.

Uyu munya-Nigeria Apotre Tina Suwa yavuze ko amaturo azava muri ibi biterane aricyo azakora, ndetse mu gihe abaye macye uyu muryango wa FMF ufite icyicaro muri Nigeria ukazohereza amafaranga yo aburaho kugira ngo umushinga ukorwe.

Yagize ati “Ibi biterane nihataboneka amafaranga ahagije nitugera iwacu tuzohereza abura kugira ngo umushinga ugende neza.”

Apotre Tina Suwa yasabye abavugabutumwa bari muri iki giterane ko ahantu hose bagiye gukora ubutumwa bagomba gusiga babibye ku buryo batagomba kwitwa abanyamahanga mu gihugu icyo ari cyo cyose binjiyemo.

Umuyobozi Mukuru wa FMF, Apotre Tina Suwa yasabye abavugabutumwa b’abagore kubiba imbuto aho bageze hose

Pastor Julienne Kabanda (wambaye imikara) ni visi perezidante wa FMF mu Rwanda

Ni igiterane cyitabiriwe n’abavugabutumwa bakomeye b’abagore baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO