Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kigali:Hateguwe igiterane cy’amasengesho y’iminsi 7 abakristo bazenguruka 7 ibimeze nk’inkike z’i Yeriko zikaritagurika

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Itorero rya Zarephath Holy Church, Ishami rya Kigali riyoborwa na Bishop Harerimana Jean Bosco rigiye guhuriza abakirisitu mu giterane cy’imbaraga cyitezwemo ibitangaza no kubohoka kw’abazacyitabira, kizamara iminsi 7 bazenguruka karindwi.

Iki giterane cy’iminsi irindwi kizabera kuri Zarephath Holy Church i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, kizatangira ku wa Gatatu tariki 24 gisozwe kuwa 31 Nyakanga 2019.

Iki giterane cy’amasengesho kizagaragaramo ibitangaza bikomeye, gifite umwihariko w’uko abazacyitabira bazajya basenga biyiza ubusa muri iyo minsi irindwi.

Bishop Harerimana Jean Bosco yatangarije IYOBOKAMANA ko iki giterane cyahawe intego yo kubohora abarushye mu buryo bw’umubiri n’ubw’umwuka no kuritura inkike zigose abantu muri iyi minsi.

Yagize ati “Hari ibintu byinshi umuntu akenera ko byakurwaho ariko bikaba bitakurwaho n’amafaranga cyangwa se ubushobozi bw’amashuri ariko bigakurwaho no gusenga. Buri muntu wese uzaboneka muri aya masengesho, hari inkike ze zizariduka kubwo gusenga no kubwo kubana natwe.”

Akomeza ashimangira ko azi neza ko hari ibitangaza Imana izakorera muri ariya masengesho kubera imbaraga zo gusenga.

Bishop Harerimana yanavuze ko abantu bazihuza nabo muri aya masengesho batari aho azabera nyir’izina nabo bazabona ibitangaza kimwe n’abahageze.

Ati “Icyo nababwira ni ukwihuza natwe mu masengesho tukayatangirana,bagafata gahunda yo kwiyiriza. Aho waba uri hose wihuje natwe, wabwiye Imana ko uri muri ayo masengesho Imana izagukorera ibitanaza.”

Uyu mukozi w’Imana ukoreshwa ibitangaza byo gukiza uburwayi bwananiranye no gushyira iherezo ku bibazo by’ingutu, yishimira ko hari ababona ugukomera kwayo binyuze mu bitangaza bitarondoreka.

Iki giterane giteganyijwe kubera i Nyamirambo mu Miduha, Biteganyijwe ko ku wa Gatatu kuva saa tatu n’igice kugeza saa kumi indi minsi kikazajya gitangira saa Cyenda n’igice kugeza gisoje.

Umuyobozi Mukuru wa Zarephath Holy Church,Bishop Harerimana Jean Bosco avuga ko iki giterane kizaberamo kubohoka

Uyu muvugabutumwa w’Umunyabitangaza akunze gutegura ibiterane by’ibitangaza

Ni ibiterane by’ibitangaza bihembura imitima y’abiheebye

Bishop Harerimana asengera abafitee uburwwayi bukomeye bagakira

REBA IKIGANIRO KIRAMBUYE IYOBOKAMANA YAGIRANYE NA BISHOP HARERIMANA


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO