Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kigali: Hagiye kuba igiterane mpuzamahanga cy’abari n’abategarugori kizasiga impinduka mu mibanire y’ingo

Vincent Nsengiyumva , 3 weeks ago

Umuryango w’abagore b’abavugabutumwa muri Afurka, FMF (Female Minister Forum) ugiye gukorera igiterane gikomeye i Kigali mu Rwanda, cy’abari n’abategarugori kizagaruka cyane ku nyigisho zizatanga impinduka ku mibanire y’ingo.

Iki giterane kizitabirwa n’abavugabutumwa b’ibihangange b’abagore bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, cyiswe ‘Making Impact in the Global Harverst’ bisobanuye ‘Impinduka mu kugira umusaruro wimbitse mu ivugabutumwa’ kizabera muri Hiltop Hotel mu mujyi wa Kigali kuva taliki 24 kugeza taliki 26 Ukwakira 2019.

Mu kiganiri itsinda ry’abari gutegura iki giterane bagiranye n’itangazamakuru, bavuze ko iki giterane mpuzamahanga kigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere bacyitezeho byinshi birimo impinduka zidasanzwe mu ngo ndetse no mu murimo w’Imana.

Umuhuzabikorwa wa FMF mu Rwanda Ev. Umuganwa Jolly yavuze ko n’ubwo bisa n’ibyatunguranye kugirango kibere mu Rwanda, ngo ntibyakomye mu nkokora imitegurire yacyo ngo kuko kugeza ubu imyiteguro iri kugenda neza ko kandi igeze ku musozo.

Yavuze ko iki giterane kigiye kuba ku nshuro ya 21, ngo byari biteganyijwe ko kibera muri Afurika y’Epfo, nyuma haza kubaho impinduka kubera ibibazo bimaze iminsi bihabaye by’imvururu zo kwirukana abanyamahanga baba muri kiliya gihugu, ngo byatumye igiterane cyimurirwa mu Rwanda.

Ati “Cyagombaga kubera muri Afurika y’Epfo kubera ibibazo biherutse kuhabera gihita cyimurirwa mu Rwanda kandi ni umugisha kuri twe.”

Yavuze ko kizatangira ku wa Kane taliki 24 Ukwakira gikomeze ku munsi ukurikiyeho ku wa Gatanu taliki 25 ndetse no ku wa Gatandatu talikin 26 Ukwakira2019, ari nawo munsi kizasorezwaho.

Ev.Umuganwa avuga ko kizajya gitangira saa tatu z’igitondo gisozwe saa moya z’ijoro, uretse ku wa Gatandatu bazabanza gkora umuganda rusange bagakomeza gahunda z’igiterane umuganda urangiye.

Umuganwa yavuze ko hari byinshi bahishiye abazitabira iki giterane, anasaba buri wese kuzahagera akumva ijambo rikiza rizahatangirwa.

Umuhuzabikorwa wa FMF mu Rwanda Ev. Umuganwa Jolly na Perezidante wa FMF mu Rwanda, Pastor Rose Ngabo basobanura iby’iki giterane

Visi Perezidante wa FMI mu Rwanda Pastor Julienne Kabiligi Kabanda ashimangira ko iminsi itatu y’iki gitaramo izasiga impinduka zikomeye mu Rwanda by’umwihariko mu mibanire y’ingo.

Ati “Iriya minsi itatu izagira impinduka zikomeye ku ngo no ku badamu bayoboye ingo, bayoboye abana, mbese hazigirwamo inyigisho nyinshi zijyanye n’imibereho y’ingo.”

REBA IKIGANIRO CYOSE N’ABARI GUTEGURA IKI GITERANE

Perezidante wa FMF mu Rwanda, Pastor Rose Ngabo yavuze ko iki giterane kigiye kuba mu Rwanda kizabasigira byinshi cyane ko abavugabutumwa bazaza mu Rwanda abenshi ari abafite ubunararibonye mu murimo w’Imana.

Yagize ati “ Abavugabutumwa bazaba bahari hari akarusho bafite. Baje kugira ngo bunganire abakozi b’Imana bo mu Rwanda kandi baje kugira ngo twige twaguke mu murimo w’ivugabutumwa.”

Pastor Rose Ngabo avuga ko Intego y’iki giterane ari ukugira ngo ubutumwa burusheho kwamamara “Turusheho gufasha imiryango ikiri hasi, tugere ku bagore bakiri bato, tubahugure kugirango imiryango yacu irusheho gukomera no gukunda Imana.”

Iki giterane mpuzamahanga kiba buri mwaka, kizitabirwa n’abavugabutumwa b’ibyamamare b’abagore bazaturuka mu bihugu binyuranye bya Afurika birimo Ghana, Nigeria, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’ibindi.

Umunya-Nigeria Apotre Tina Suwa niwe Muyobozi Mukuru wa FMF akaba ari nawe mushyitsi Mukuru uzaba uri muri iki giterane.

Itsinda ry’Abavugabutumwa bari gutegura kiriya giterane

Pastor Julienne Kabiligi Kabanda (ubanza i Buryo) niwe Visi Perezidante wa FMI mu Rwanda


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO