Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali Convention Center : Hasigaye amasaha atarenze 40 ,korali Shalom y’i Nyarugenge igakora igitaramo cyo guhumuriza abantu ijuru (Taste of Heaven).


Yanditswe na     Ubwanditsi
10 August 2018 saa 08:58'

Korali Shalom ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nyarugenge iri kubura iminsi ibiri igakora igitaramo izakorera muri Kigali Convention Centre. Ni igitaramo iyi korali iri bukore kuri iki cyumweru taliki ya 12 Kanama 2018 aho iyi korali yagiteguranye imbaraga zikomeye kuko izamurikiramo Album yabo ya mbere y’amashusho ,ikaba yatumiyemo umuramyi Alex Dusabe na Ntora Worship Team n’umuvugabutumwa Prof.Kigabo .


Iki gitaramo korali Shalom igiye gukorera muri Kigali Convention Centre, kizaba tariki 12 Kanama 2018 kuva kw’isaha ya saa saba z’amanywa(13h00) aho kwinjira muricyo arukugura Album DVD y’indirimbo zabo izaba igura mafaranga ibihumbi bitanu(5000Frws ).

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye n’ubuyobozi bw’iyi korali bavuzeko imyiteguro imeze neza ko icyo barindiriye ari ifirimbi ya nyuma ku cyumweru hakagera maze abakunda Imana n’indirimbo zayiririmbiwe bakabona igitaramo cy’ubudasa kuko bagisengeye kandi bakaba barakoze ibyo bagombaga byose ngo iki gitaramo kizagende neza.

Bati:" Icyo nakubwira cyo nuko abazitabira iki gitaramo cyacu twise ngo "Imbere ni heza Live Concert bazahura n’ibihe byiza mbere bazahumurirwa n’ibihe byiza byo kuramya no guhimbaza Imana bizaba mw’ijuru (aste of Heaven).


Abayobozi ba korali Shalom basobanuriye itanagazamakuru byinshi ku gitaramo bateguye muri Kigali Convetion Center

Bakomeje bagira bati:"Kwinjira mu gitaramo cyacu muri rusange n’ubuntu cyokoze DVD izaba iriho indirimbo zacu izaba igurishwa ibihumbi bitanu kandi twifuzako abantu bazigura bakazitunga kuko nicyo tuba twazikoreye kuburyo twafashe icyemezo ko kugirango duce umubare mwinshi urenze ubushobozi bw’icyumba cya Convetion Center tuzakoreramo umuntu azajya yinjira kugura iyi DVD.

Iki gitaramo korali Shalom yise "Imbere ni heza Live Concert " izafatikanya n’umuhanzi Alex Dusabe hamwe n’itsinda ry’abaramyi rya Ntora Worship Team rirangajwe imbere n’umuhanzi Papy Clever umaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda kubwo ubuhanga n’ubunyangamugayo bumuranga.


Prof. Kigabo Thomas uri hagati wambaye Caruvati y’umutuku niwe uzabwiriza muri iki gitaramo muri Convetion Center


Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge irashikamye mu gukorera Imana

Korali Shalom yashinzwe mu mwaka wa 1986 itangira ari korali y’abana bato. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana. Mu mpera z’uyu mwaka wa 2016, Korali Shalom yamuritse umuzingo wa mbere w’indirimbo z’amajwi n’amashusho. Iyi korali igitangira yitwaga korali Umunezero ikaba yari igizwe n’abana bato. Mu 1986, ubwo abari bayigize bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17 yaje kuba korali y’urubyiruko, icyo gihe mu Gakinjiro haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa Baraka ari nayo yahise iba iya kabiri. Mu 1990 baje kwemererwa n’itorero ryabo kwitwa izina, bahita biyitwa Shalom choir.



Sam umutoza wa korali Shalom asobanura aho imyiteguro y’abaririmbyi igeze

REBA IKIGANIRO UBUYOBOZI BWA KORALI SHALOM BUHERUTSE KUGIRANA N’ABANYAMAKURU BASOBANURIRWA BYINSHI KURI IKI GITARAMO :

REBA IMWE MURI IZI NDIRIMBO BAZAMURIKA:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.