Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kigali :Bishop Harerimana Jean Bosco yateguye igiterane yise "Singira ibyawe" atumira abahanzi bakunzwe

Ubwanditsi , 1 week ago

Itorero rya Zarephath Holy Church mu Rwanda riyobowe n’umukozi w’Imana Bishop Harerimana umunyabitangaza umaze kuba ikimenywana bose, rigiye guhuriza abakirisitu mu giterane cy’imbaraga cyitezwemo ibitangaza no kubohoka kw’abazacyitabira kizabera mu mujyi wa Kigali kikaba cyahawe intego igira iti:"Sinjyira ibyawe "(2 Abami 6-7).

Iki giterane cy’iminsi 4 kizatangira kuva Taliki ya 01 kugeza kuwa 04 Ugushyingo 2019 kikazabera i Remera muri Salle Polyvalente yitwa Uwoba iherereye hafi yo kwa Rwahama imbere y’ahakorera MTN aho kizajya gitangira kuva kw’isaha ya saa cyenda kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba(09h00-18h00).


Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy Church yongeye gutegurira abanya Kigali igiterane gikomeye

Bishop Harerimana Jean Bosco yatangarije IYOBOKAMANA.COM ko iki giterane cyahawe intego yo kubohora abarushye mu buryo bw’umubiri n’ubw’umwuka no gukangurira abantu kugana inzira y’agakiza ari nayo mpamvu bagihaye intego igira iti:""Sinjyira ibyawe "(2 Abami 6-7).

Uyu mukozi w’Imana uri gukoreshwa ibitangaza byo gukiza uburwayi bwananiranye no gushyira iherezo ku bibazo by’ingutu, yishimira ko hari ababona ugukomera kwayo binyuze mu bitangaza bitarondoreka.

Yagize ati “Burya iyo uri umushumba w’itorero ukabona Imana irakorera abakirisitu ibitangaza bitandukanye ndetse hakanaboneka abantu bakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza birakunezeza kandi bikakwereka ko uhagaze neza mu muhamagaro.”

Uyu mushumba yagaragaje igishobora gutuma umuntu asenga cyane agategereza isezerano ariko ntirisohore.

Yagize ati “Yesu yaravuze ngo nitumwizera tuzakoreshwa nk’ibyo yakoraga ndetse tunabirenze. Impamvu abantu badasubizwa byashoboka ko babigiramo uruhare bakabura kwizera no gukiranukira Imana ugasanga bitumye bahora basenga ariko badasubizwa.”


Menya byinshi kuri iki giterane

Iki giterane cyatumiwemo abaririmbyi bakunzwe barimo Aline Gahongayire ,Dany Mutabazi hamwe n’amakorali nk’Ijwi rya Yesu na Fire Team n’abandi benshi bazafatikanya na Bishop Harerimana Jean Bosco uzaba ari umwigisha w’iki giterane uzanafata umwanya uhagije wo kujya asengera abantu.


Bishop Harerimana Jean Bosco afata umwanya uhagije wo gusengera ibyifuzo Imana igakora ibitangaza


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO