Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kigali: Aho Papa yasomeye misa hagiye kugirwa ahantu nyaburanga

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

Hagati ya tariki 7 na 9 Nzeri 1990, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II, yasuye u Rwanda aruzaniye ubutumwa bw’amahoro, ndetse abatari bacye bagira umugisha wo guhabwa ubusaserdoti na we.

Mu minsi 3 Papa Yohani Pawulo II yamaze mu Rwanda, yabanye iyanga abakirisitu Gatolika bo mu Rwanda by’umwihariko abo muri Paruwasi yagezemo, kuko buri wese yifuzaga kuba yamygeraho akamuhobera akaba yanamuha ibyifuzo bye.

Icyo gihe Papa yagerageje gusomera Misa mu bice bitandukanye by’igihugu birimo; Mbare mu Karere ka Muhanga, ku Kamonyi mu Karere ka Kamonyi, na Nyandungu muri Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Aho Papa yageze hose yahasize ikimenyetso ndetse hubakwa ibikorwa remezo na Kiliziya Gatolika mu rwego rwo guha icyubahiro Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi wari ugeze ku butaka bw’u Rwanda.

Urugero, i Mbare hubatswe ikigo cy’urubyiruko cyahawe izina rya Cité de Nazareth naho Kamonyi hashyirwa urwibutso rw’amasuka abiri yahashyize kuwa 8 Nzeri 1990, agaragaza ubuhinzi n’igitebo kibika umusaruro, hejuru hakaba inyuguti za IHS (Iesus Humanium Salvator) zishushanya amagambo y’ikilatini asonabura ko Yezu ari Umukiza w’abantu.

Mu gishanga cya Nyandungu, Papa Yohani Pawulo II, yahasomye Misa kuwa 9 Nzeri 1990, yitabiriwe n’abantu benshi.

Alitari n’igitereko Papa yasomeyeho misa kuri uwo munsi, byari biri ku musozi wa Kanombe, iruhande rw’ahari Kaminuza ya Kigali Institute of Management (KIM), ku muhanda uva Kigali werekeza i Rwamagana ahazwi nko kuri 12.

Nyuma y’imyaka 28 Papa Yohani Pawulo II asuye u Rwanda, abakora ibijyanye no kubungabunga babonye ko hari ikindi cyakongerwa mu kwibutsa ibi bihe bidasanzwe by’uruzinduko rwe.

Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA), cyatangaje ko hagiye kubakwa ubusitani mu gishanga cya Nyandungu aho imbaga y’abantu yari ikoraniye yaje kumva ubutumwa bwa Papa mu gitambo cya misa yahasomeye.

Umuhuzabikorwa w’umushinga NUWEP uzatunganya ubusitani bwa Nyandungu, Jules Djangwani yabwiye KT Press ko ubu busitani bw’urwibutso rwa Papa buzaba bungana na metero 10.5 kuri metero 17 cyangwa se bwose bukangana na metero kare 178.5.

Yagize ati “Ni ahantu ho kuvugira isengesho rito ry’umuntu ku giti cye. Bazajya basenga banabone amakuru ku mateka y’uruzinduko abakiri bato batazi”.

Uretse gukora ubusitani n’ibyatsi n’indabo, ubu busitani buzaba burimo ikibumbano cya Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II, n’icya Bikira Mariya Nyina wa Yezu.

Djangwani ati “Turacyavugana na Kiliziya Gatolika ku bindi byashyirwa muri ubu busitani”.

Musenyeri wa Diyosezi ya Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba, avuga ko Papa Yohani Pawulo II, ‘yigishije ubutumwa bw’amahoro ndetse asengera n’abarwayi. Twishimiye kugira ubwo busitani kuko abakristu bazahora bibuka ubutumwa bwe ubwo yabasuraga’.

Mgr Rukamba avuga ko ubwo Mutagatifu Yohani Pawulo II yazaga mu Rwanda, yahaye ubupadiri abagera kuri 30 bo mu Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu banyarwanda harimo na Mgr Antoine Kambanda wa Arkidiyosezi ya Kigali.

Gukora ubusitani bwa Papa ni kimwe mu bindi bikorwa by’umushinga NUWEP, uzakorerwa kuri hegitari 130 mu gishanga cya Nyandungu. Ibi bikorwa byose bizaba byarangiye muri Nzeri 2020, aho bizatwara miliyari 5.2 FRW.

Ahari ikimenyetso cya Papa i Nyandungu

Kiliziya Gatolika ivuga ko ubu busitani bwaba ari ikintu cyiza cyo gukomeza kwibukiranya ubutumwa Papa yatangiye mu Rwanda

Aha niho ubusitani bwa Papa buzubakwa


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO