Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kera kabaye ukuri ku bya Papa uvugwaho kuba muri Illiminatti,no guhakana ko ikuzimu habaho kwamenyekanye


Yanditswe na     Ubwanditsi
10 August 2018 saa 05:08'

Papa Francis wavuzweho byinshi birimo,kuba muryango wa Illiminatti,guhindura Bibiliya ndetse no guhakana ko ikuzimu hatabaho,yahishuye ukuri ku kuba yarabeshyewe kenshi ndetse bigakorwa n’umunyamakuru.

JPEG - 20.2 kb
Papa Francis yahakanye amakuru amuvugwaho

Mu minsi ishize ibinyamakuru byo mu butariyani byanditse inkuru bivuga ko Papa Francis atemera ko ikuzimu habaho,ariko amakuru aturuka i Vatican avuga ko Papa Francis nyuma yo kwikomwa n’abakiristu bamwe na bamwe b’idini rya Kiriziya gaturika yashyize ahagaragara ukuri kwe aho ahakana cyane amakuru uwo munyamakuru yavuze.

Itangazo rivuga ko Papa yahuye na Eugenio Scalfari w’imyaka 93 ,bagahura nk’abantu bakuru baganira bavuga ku bya Pasika ,nyuma uyu mugabo akaza kubitangaza nk’inkuru.

Mu itangazo rya Vatican ryatangajwe mu cyumweru gishize,banditse bagira bati:”Ibyanditswe n’umunyamakuru mu nkuru yanditswe mu kwezi kwa gatatu ku itariki ya 29 ntabwo aribyo ,ahubwo ni uguharabika Nyirubutungane kuko ari amagambo yavuzwe n’umunyamakuru ubwe akabeshyera nyirubutungane”

Scalfari,wafashwe nk’umunyabinyoma ni umwanditsi mukuru ku kinyamakuru cyitwa leftist newspaper La Repubblica,mu nkuru yanditse kuri iki kinyamakuru yatangaje ko Papa yamubwiye ko Ikuzimu hatabaho ndetse ngo roho z’abanyabyaha nazo zizazuka ku mperuka y’isi.

JPEG - 57.6 kb
Scalfari wimyaka 93 uvugwaho kubeshyera Papa

Ibi kandi bikaba Atari inshuro ya mbere bibaye kuko uyu munyamakuru amaze kubikora inshuro zisaga 3,mu nshuro 5 amaze guhura na Papa baganira ubwabo.
Mu nmwaka wa 2013,Ugushyingo uyu mjunyamakuru yabeshyeye Papa ko agiye kwegura nawe k’ubushumba ndetse atangaza ko ariwe ubwe wabyivugiye ,gusa ngo ntabwo inkuru yamaze iminota 30 kuko bamuhamagaye akayikura ku kinyamakuru.

Nkuko CatholicNewsAgency ibitangaza,ngo uyu munyamakuru yasobanuye ko Papa ibyo avuga kuri uyu mushumba byose aba yabimubwiye ahubwo ngo bihura n’uko nta kuma gafata amajwi afite ndetse ngo ntanandike mu gihe bari kuganira.

JPEG - 138.3 kb
Papa Francis yavuzweho cyane kuba muri Illiminatti

Papa Francis wagiye avugwaho byinshi birimo guhindura Bibiliya,kuba muri Illiminatti n’ibindi yavuze ko ibyinshi byagiye bituruka ku munyamakuru Scalfari kandi ko ntabyo yabaga yavuze

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.