Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kenya yirukanye uwiyitaga Yesu agacucura abantu utwabo, inata muri yombi abapasiteri bamutumiye

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

Leta ya Kenya yirukanye mu gihugu umugabo witwa Micheal Job wiyita Yesu, inata muri yombi abapasiteri 2 bamutumiye muri iki gihugu.

Mu minsi ishize nibwo mu gihugu cya Kenya hagaragaye umugabo wavugaga ko ari we Yesu nyawe, avuga ko azanye imperuka y’isi. Byatumye abantu bahurura bajya kumureba abandi baramuramya ari nako bamuhundagazaho amaturo.

Uyu mugabo usanzwe akina amaflimi arimo n’iza Yesu, abapasiteri babiri bamutumiye mu gihugu babwiye abakirisitu bayoboye ko uyu mugabo ari Yesu Kirisitu w’Inazareth.

Uyu mugabo witwa Micheal Job,akigera muri Kenya yatangiye kubwiriza abantu bo mu matorero anyuranye yari yamutumijeho, ari nako batangiye kumuhundagazaho amafaranga mu rwego rwo gutura, ibintu byakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga.

Ikinyamakuru Maravipost.com dukesha iyi nkuru kivuga ko leta ikimara gutahura ubutekamutwe bw’uyu mugabo yahise ifata umwanzuro wo kumwohereza iwabo, abapasiteri bamutumiye batabwa muri yombi aho bari kubazwa impamvu babeshye abakirisitu bagamije kubacuza utwabo.

Uyu mugabo wavugaga ko ari we Yesu, ubusanzwe ni umukinnyi wa Filimi witwa Micheal Job akomoka ku mugabane wa Amerika muri Leta ya Florida yamenyekanye mu gukina Filimi ya Yesu.

Ubwo yakandagiraga muri Kenya abantu barahuruye bavuga ko babonye Mesiya ndetse baramutura nawe abizeza imigisha.

Uyu mugabo Micheal Job usanzwe akina Film, ni umuvugabutumwa ndetse ayobora umuryango Jesus Loves You Evangelistic Ministries. Akunda kwambara nka Yesu aho agenda agahururirwa n’imbaga.

Micheal Job wiyitaga Yesu agacucura utw’abaturage yirukanwe igitaraganya muri Kenya, abapasiteri bamutumiye batabwa muri yombi

Uyu mugabo yavugaga ko ariwe Yesu Christ w’Inazareth

Abantu b’ingeri zose bashakaga kumwigera no kumusaba kubasabira imigisha


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO