Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Jordan Sparks yerekanye ko yubaha Imana kurusha Illiminatti


Yanditswe na     Ubwanditsi
6 September 2018 saa 08:00'

Umuhanzikazi w’umunyamerika Jordan Sparks usanzwe amenyerewe cyane ndetse anakunzwe cyane ariko bikaba byaravuzwe kenshi ko uyu mugore aba mu muryango wa Illiminatti,yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko ubuzima bw’umwana we bugomba kuyoborwa n’Imana ngo ko ndetse buri gihe ahora amusengera.

JPEG - 249.2 kb
Jordan Sparks umwana we yamushyize mu biganza by’Imana

Uyu muhanzikazi mu magambo yatunguye benshi yagize ati:”Kugira umuhungu wanjye byampinduriye ibintu byose .

Iteka ryose iyo maze kumuryamisha nanjye mpita ntangira gusenga Imana ngo abe ariyo izamuyobora inzira agomba guhitamo ,abantu azagendana nabo ndetse na buri kimwe kizaba mu buzima bwe bwose .

Ngasenga nti Mana mukomeze mu gihe ubona ko abikwiye kandi mugire umuntu ushimwa nawe ibihe byose”

Ibi uyu muhanzikazi yabibwiye ikinyamakuru Christianpost ubwo yashimaga Imana yamuhaye umwana w’umuhungu.

JPEG - 178.8 kb
Yavuzwe cyane gukorana na Illiminatti

Jordan Sparks ni umwe mu bahanzikazi bavuzweho cyane gukorana n’imyuka mibi kugira ngo yamamare ndetse Agire igikundiro cyane.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.