Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Jabana: Igiterane cy’iminsi 7 cy‘Abana b’Inkuba’ cyatangijwe, hatangwa ubuhamya bw’uwakize Sida - Amafoto

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Ni kuri iki Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2019 ubwo Famille ‘Abana b’Inkuba’ yatangizaga igiterane gikomeye kizamara icyumweru ku bufatanye na ADEPR Jabana, aho cyatangiranye ubwitabire budasanzwe, hatangirwa ubuhamya budasanzwe burimo n’uwo Imana yakijije SIDA.

Ubwo IYOBOKAMANA yageraga ahabereye igitaramo kuri ADPR Paruwasi Jabana, yanyujije Camera mu bacyitabiriye, bagaragaza imbamutima n’ukubohoka bazagirira muri iki giterane.

Umugabo witwa Nzabanita Jean Bosco waganiriye na IYOBOKAMANA yagarutse kuri iki giterane anakomoza ku buhamya bw’ibikomeye Imana yamukoreye birimo no kumukiza SIDA.

Afite ubuhamya bufite ibihamya bikomeye. Yari imbata ya Satani, ari umusambanyi w’umusinzi, yanduriramo icyorezo cya Sida, ariko imbabazi z’Imana ziza kumugeraho yakira agakiza nyuma aza no gukira SIDA.

Nzabanita utuye mu Murenge wa Jabana, kuri ubu akorera umurimo w’Imana muri ADEPR Paruwasi ya Jabana.

REBA UBUHAMYA BWOSE BWA NZABANITA J BOSCO WASENZE IMANA IKAMUKIZA SIDA

Uyu mugabo ukomoka mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, yavuze ko yageze i Kigali mu 1995, yisanga ari umusambanyi, umusinzi ndetse ari n’umujura nyuma y’imyaka 2 abaye muri ubwo buzima Imana imuhindurira amateka yakira agakiza.

Avuga ko ubwo yamaraga kwakira agakiza muri 1997, ubuzima bwahise butangira guhembuka Imana imuha ubuzima ndetse atangira no kubona akazi.

Ati “ Burya Yesu yaje kugira ngo ahindure amateka y’ubuzima bw’abantuy, kugira ngo abakure mu maboko ya Satani abinjize mu buzima bw’Ubumana.”

Yakomeje avuga ko muri ubwo buzima bw’ibyaha yamazemo imyaka igera kuri 2 yabuhuriyemo n’ibizazane ngo kuko yanahanduriye icyorezo cya SIDA.

Ati “ Muri ubwo buzima bw’ibyaha twabayemo tutarakizwa, nakuyemo icyorezo cya SIDA.”

Avuga ko yamenye ko yanduye SIDA nyuma yo kubona fiancé, bapanga ubukwe bagiye kwipimisha muri 2001 bamusangana ubwandu.

Ati “ Tukimara gukizwa nabonye akazi mbona umukunzi, 2001 dupanga ubukwe tugiye kwipimisha bansangamo ubwandu bwa SIDA, umukobwa hita acaho nanjye nsigara uko ubukwe buba burapfuye.”

Avuga ko kuva icyo gihe yatangiye kuba mu bihe bikomeye arwaragurika indwara zinyuranye, gusa ntibyamuca intege akomeza gusenga cyane ariko ahora asaba Imana kuzagira iherezo ryiza.

Ati “Nabaye mu buzima bugoranye, bukomeye, ariko ngakunda gusenga nsaba Imana ngo yeze ubugingo bwanjye izampe iherezo ryiza. Sinigeze nsenga ngo Imana izankize kuko ntari nigeze kubona uwakize SIDA.”

Yavuze ko nyuma y’imyaka 4 asenga, ngo baje kujya gusengera i Kibungo Imana imubwira ko imukijije ayoberwa ibyo aribyo nyuma aza gusubira kwa muganga aza gusanga ari muzima atagifite SIDA.

Yagize ati “ Nyuma y’imyaka 4, ubwo nari i Kibungo mu masengesho numva ijwi ry’Imana rimbwiye ko inkijije, sinumva neza icyo bishatse kuvuga nyuma nza kujya kwipimisha nsanga ntagifite ubwandu.”

Nzabanita avuga ko nyuma yo kubwirwa ko akize SIDA yatangiye kubona impinduka mu buzima bwe, ibibyimba yakundaga kurwara birakira, iminwa yari yaratemaguritse irakira iba mizima yongera kuba umuntu nyamuntu.

Akimara kumenya ko yakize SIDA, yahise atangira kurambagiza, aza no guhita akora ubukwe muri 2005, ubu afite umugore n’abana 4.

Iki giterane Nzabanita yatangiyeemo ubu buhamya, Famille ‘Abana b’Inkuba’ bagitumiyemo Korali Ebenezeri ya Ruvumera ikunzwe kubera ipendo na Jehovajireh ya ULK.

Iki giterane kiri kubera ADEPR Paruwasi ya Jabana cyatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 kikazasozwa 28 Nyakanga 2019 kigamije ivugabutumwa ndetse no gukorera Imana nk’uko byatangajwe na Rev.Pasteur Alphonse RYUMUGABE uyobora iyi Paruwasi.

Abana b’inkuba baherukaga ikindi giterane gikomeye bakoreye kuri ADEPR Kimihurura bari batumiyemo Korali Gosheni ya Musanze bagamije kubaka urusengero. Muri 2018 bakoze ikindi gikomeye bubaka urusengero I Rutonde muri Rwamagana bafatanyije na korali Jehovajireh.

Nzabanita Jean Bosco ahamya ko Imana yamukijije SIDA

Rev Ryumugabe uyobora Parouwase Jabana akaba n’umuyobozi w’itisinda ry’Abana b’Inkuba

Ni igiterane kiri kubera kuri ADEPR Paruwasi ya Jabana


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO