Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Iyo twuzuye umwuka Wera dukora ibidasanzwe n’ubwo turi abantu basanzwe-Apostle Dr. Gitwaza

Ubwanditsi , 2 months ago

Apostle Dr. Paul M. Gitwaza Umushumba Mukuru w’amatorero ya Zion Temple ku Isi yavuze ko umuntu wese akwiriye gusaba kuzuzwa imbaraga z’umwuka Wera kuko iyo twuzuye izo mbaraga bitubashisha gukora ibidasanzwe n’ubwo twebwe turi abantu basanzwe.

Ibi Apostle Dr. Paul M. Gitwaza yabivuze ku munsi w’ejo ku cyumweru taliki ya 09 Kamena 2019 nk’ubutumwa yageneye abakristo bari hirya no hino bakurikira imbuga nkoranyambaga ze bikaba byari mu rwego rwo kubifuriza Pentecote nziza nkuko ku munsi w’ejo ariho uyu munsi utwibutsa igihe "Umwuka wera yamanukiraga intumwa ".


Apostle Dr. Paul M. Gitwaza umushumba mukuru w’amatorero ya Zion Temple

Apostle Dr. Paul M. Gitwaza yatangiye avugako uyu ari umunsi wa Pentecote ati:"Hashize imyaka isaga ibihumbi bibiri ubwo umwuka wera yamanukiraga mu murwa wa Dawidi i Yerusaremu ubwo abantu ijana na makumyabiri bari mu cyumba cyo hejuru bategereza iminsi 10 maze isezerano Yesu yari yasize atanze ryo kuzohereza umufasha rirasohora".

Apostle Dr. Paul M. Gitwaza yavuzeko izi mbaraga z’umwuka wera z’aba bantu 120 bamanukiwe n’umwuka wera zabashoboje gukwiza ubutumwa mu bwami bw’abanyaroma,bafata Australia bafata Aziya ,Amerika na Afurika kuburyo kugeza ubu ubutumwa bwiza bwamamaye hose kuko nutemera Yesu kristo ariko yamenye ko yabayeho .

Apostle Dr. Paul M. Gitwaza yagize ati:"Aba bantu Imana yabakoresheje byinshi bikomeye birimo gufasha abantu ,gukiza abantu,kugarura ubuzima n’ibyiringiro abantu bari bakeneye kuko iyo twuzuye umwuka wera tubasha gukora ibidasanzwe nubwo twebwe turi abantu basanzwe bityo isi ikeneye abantu barimio umwuka w’Imana kugira ngo babashe gukemura ibibazo byayo .Muri ubwo buryo nawe ndakwifuriza kuzura umwuka w’Imana ".

Kurikira ubutumwa bwa Pentecote bwa Apostle Dr. Paul M. Gitwaza:


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO