Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Iyo twahuye n’ibibazo ntabwo duhita twibuka ko na Yesu yahuye n’ibibirenze – Bishop Dr Masengo

Vincent Nsengiyumva , 3 weeks ago

Umushumba Mukuru w’itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda rifite icyicaro Kimironko mu Mujyi wa Kigali, Bishop Dr. Fidele Masengo, avuga ko abantu batagira ukwihangana mu gihe cy’ibibazo, aho mu gihe basumbirijwe batazirikana ko na Yesu yanyuze mu bibirenze kandi akabisohokamo kubwo kwihangana.

Uyu mushumba wa Foursquare Gospel Church, yabigarutseho mu nyigisho ze asanzwe agenera abamukurikira zinyuze ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye.

Mu nyigisho Bishop Dr Masengo yageneye abamukurikira, yayishingiye ku murongo wo muri Bibiliya mu Abaheburayo 2:18 hagira hati "Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose."

Bishop Masengo avuga ko iyo “Twahuye n’ibibazo ntabwo duhita twibuka ko n’abandi byigeze kubabaho. Ndetse twibagirwa ko na Yesu yahuye n’ibibazo.”

Avuga ko iyo atekereje kuri iri jambo ahita yibuka ko Yesu yanyuze mu bihe bikomeye byamubabaje. Ati “Yararenganye, yarabambwe, yarakubiswe, yambitswe ubusa, yarashinyaguriwe.”

Dore ibyo Masengo agaragaza Yesu yanyuzemo bias n’ibyo abantu tunyuramo

  • Ibyo unyuramo byamubayeho. Yapfushije inshuti, azi neza amarira kuko nawe yararize.
  • Ibiguteye ubwoba nawe yahuye nabyo. Ibitero by’abagambanyi, abitwaje amacumu, abababaza umubiri, abawica urubozo, ...ariko yarabinesheje ku bwawe no ku bwanjye.
  • Yarahungabanye. Yapfuwe ubwanwa, yamburwa imyenda ku ka rubanda imbere y’ababyeyi, inshuti n’abaturanyi. Ariko nyuma yo kubabazwa yahawe inshingano zo guhumuriza ababaye nawe urimo.

Aha nibutse amagambo yamuvuzweho:

Yantumye no gushyiriraho itegeko ab’i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy’ivu, n’amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy’ubwirabure, n’umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cy’umutima wihebye .Yesaya 61:3.

Kubera ibyo yanyuzemo n’ibyo yakoze ku musaraba, ibihe byose urimo kunyuramo ndakumenyesha ko Yesu ashobora ku guhumuriza.

mushumba Mukuru w’itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda, Bishop Dr. Fidele Masengo


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO