Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Iyo baba abakirisitu bacu bari kutwereka ikibazo tukakiganiraho-Rev Karuranga avuga ku bashaka kweguza nyobozi ya ADEPR

Vincent Nsengiyumva , 1 week ago

Umuvugizi w’itorero rya ADEPR, Rev.Karuranga Ephrem, yagaragaje ko ashidikanya ku bukirisitu bw’abandikira amabaruwa inzego zitandukanye za Leta basaba kweguza Biro Nyobozi y’iri torero.

Rev.Karuranga yabigarutseho nyuma y’iminsi mike, hagaragaye ibaruwa yanditswe n’itsinda rya bamwe mu bakirisitu ba ADEPR, bayandikira Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, barusaba guhagarika Biro Nyobozi y’iri torero, kubera ibibazo bavuga ko biterwa n’imiyoborere mibi yayo bikomeje kwiyongera.

Iyi nkubiri yo gusaba abayobozi bakuru b’iri torero kwegura ku buyobozi bwaryo, ije na none ikurikira iyari iherutse kuwa 28 Gicurasi 2019, ubwo itsinda ry’abakirisitu ryandikiye Umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ya ADEPR bamusaba kweguza komite Nyobozi, ikurikirwa ndetse iyo baruwa ijyanwa no muri RGB.

Ni ibaruwa yari ikubiyemo ingingo umunani bashingiraho basaba ko abayobozi ba ADEPR barangajwe imbere na Rev. Karuranga Ephrem beguzwa. Bashimangira ko itorero rigaragaramo ibibazo by’imiyoborere n’ubushobozi bucye bwo kuyobora biritera gusubira inyuma mu iterambere.

Abo bakirisitu bagaragazaga ko Umuvugizi wa ADEPR wungirije, Rev. Karangwa John, yashatse kwiyandikishaho Ishami rya ADEPR muri Uganda yiyita rwiyemezamirimo bikaba bishobora kuba ari nayo ntandaro yo gucikamo ibice kwaryo.

Ikindi bavuga ngo ni uko ubuyobozi bw’itorero bwananiwe gukemura ibibazo biri muri Ishami rya ADEPR i Burayi. Bakagaragaza ko abakirisitu bo mu Bubiligi n’abo mu Bufaransa bacitsemo ibice.

Ibaruwa yabo inagaragaza ko “Hari n’abahawe inshingano barimo uwitwa Mboneko Corneille urwanya “ubutegetsi bw’igihugu.”

Muri iyo nyandiko banakomoza ku kibazo cya Kaminuza ya Tewolojiya ya FATEC aho Umuvugizi wa ADEPR akoresha diplôme itemewe mu Rwanda mu gihe Umuvugizi wungirije ngo akoresha iy’impimbano.

Inakomoza ku kibazo cy’imicungire mibi y’umutungo wa Dove Hotel, irimo kutagaragaza imikoreshereze yawo ndetse ibikorwa byose bigakorwa mu bwiru; banatunze agatoki icyenewabo n’itonesha mu kazi.

Mu kiganiro kirambuye Umuvugizi Mukuru wa ADEPR yagiranye na IYOBOKAMANA, yagaragaje ko abandika ariya mabaruwa bashobora kuba Atari abakirisitu b’iri torero, aho yavuze ko babaye ari abakirisitu koko bashobora kwegera ubuyobozi mu gihe babonye ikibazo mu itorero bakakiganiraho, kigashakirwa umuti.

Yagize ati “Kuba biyita abakirisitu ba ADEPR sinabihakana, sinsnsbyemeza kuko nta wigeze adusanga ngo atubwire ngo mu itorero harimo ibibazo, kuko twagerageje gushyiraho inzego z’aho ibibazo bikemukira.”

Akomeza avuga ko hanashyizweho akanama ngishwanama kazajya gafasha gukemura ibibazo bijyanye n’ubuzima bw’itorero.

Yakomeje anenga bikomeye abiyita abakirisitu bagashaka kudurumbanya umudendezo w’itorero mu nyungu zabo.

Ati “Uwo ntabwo ari n’umuco w’itorero, si n’umuco wa gikirisitu, kuko iyo umuntu avugira hanze ngo afite ikibazo runaka, bagaragaza ikibazo cy’imashini, ikibazo cy’itonesha n’ibindi bavuga, ndibwira ko Atari byo byatuma bavuga ngo abayobozi begure ahubwo babijyaho inama nk’abakirisitu bagatanga ibitekerezo byabo kandi byagenda neza.”

Rev. Karuranga yavuze ko iryo tsinda atarizi ngo kuko batamwegereye byibura ngo bamugaragarize ibyo bibazo bahora bajyana muri RGB.

Ati “Iryo tsinda ntabwo ndizi kuko ntibigeze badusanga ngo baduhe inama, cyangwa byibura ngo batubaze ibibazo dufite kugira ngo tubasobanurire. Nta baruwa twabonye rwose.”

Uyu muyobozi Mukuru w’iri torero avuga ko abakora ibi atari abakirisitu nyakuri ngo kuko iyo bakiza kuba bo batagumya gushakira ibisubizo mu nzira banyuramo.

Ati “Nkeka ko iyo baza kuba abakirisitu bazi icyo umukirisitu avuze baba baza bakatubaza amakuru y’ibyo badasobanukiwe tukabiganiraho bagasobanukirwa icyo bifuza ku itorero.”

Karuranga avuga ko n’ubwo hatabura abashaka gusiga isura mbi itorero rya ADEPR, ngo ntabwo ubuyobozi bwaryo buhwema gukorera mu mucyo no kwereka abakirisitu ibyo bakorerwa, ndetse bakagerageza no kwakira inama z’abakirisitu.

Itorero rya ADEPR ryagiye rigaragaramo ibibazo bitandukanye bijyanye n’imiyoborere, gukoresha nabi umutungo n’ibindi. Ibi bikaba byaraviriyemo bamwe mu bahoze bariyobora gufungwa no gukurikiranwa n’inkiko mu 2017.

Umuvugizi Mukuru wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO