Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Itorero rya Forsquare Gospel Church mu Rwanda ryashyikirijwe inyubako ya Miliyoni zisaga magana ane-Video

Ubwanditsi , 1 week ago

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 20 Gicuransi 2020 ,ku cyicaro gikuru cy’itorero Itorero FOURSQUARE GOSPEL CHURCH of RWANDA(FGR) giherereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko habaye igikorwa cyo gushyikirizwa inyubako y’urusengero cyabaye hagati ya Kampani yahawe isoko ryo kubaka n’ubuyobozi bukuru bw’iri torero mu Rwanda.

Uru rusengero rwa FOURSQUARE GOSPEL CHURCH of RWANDA(FGR) rwubatswe rutwaye akayabo ka Miliyoni zisaga magana ane mu mafaranga y’u Rwanda rukaba rwarubatswe na Societe y’ubwubatsi ya ECOMEM iyoborwa na Bwana Polin Murego waranzwe no gushima imikoranire myiza yagiranye n’iri torero nkuko yabitangarije IYOBOKAMANA.COM.

REBA VIDEO UKO UYU MUHANGO WAGENZE:

Muri aya magambo Bwana Polin Murego Umuyobozi wa Societe ya ECOMIM yagize ati:"Kimwe n’izindi nyubako twubaka tujyengwa n’amasezerano tuba dufitanye n’abaduhaye akazi ariko by’umwihariko kubaka urusengero ni umugisha kuri twebwe nk’abantu dusanzwe dusenga kuko natwe turi abakristo ibyo byatumye turushaho gukora nk’abakorera abantu kubwo amasezerano ndetse kandi nk’abakorera Imana kuko twubakaga inzu y’Imana.

Kuruhande rwa Dr.Bishop Masengo Fidele,umuyobozi mukuru wa FOURSQUARE GOSPEL CHURCH of RWANDA(FGR) yabwiye IYOBOKAMANA TV ko iyi nyubako yatwaye akayabo k’amafaranga ari hejuru ya Miliyoni magana ane ubaze mu manyarwanda(400.000.000Frws) yavuye mu bwitange bw’abakristo biri torero ndetse n’abandi bakunda gushyigikira umurimo w’Imana bo hirya no hino mu gihugu ndetse n’inshuti zo mu mahanga ya kure.

Muri aya Magambo Dr.Bishop Fidele Masengo yagize ati:"Turishimye cyane dushimiye abanyetorero n’abandi bose bagize uruhare mu nyubako z’uru rusengero kandi ntabwo ari urusengero rwiza gusa ahubwo ni n’igikorwa kizagira uruhare mw’isanwa ry’imitima y’abantu bose bazayizamo ndetse n’abasanzwe bakurikira ibikorwa bya FOURSQUARE GOSPEL CHURCH mu Rwanda no mu mahanga.


Dr.Bishop Masengo Fidele,umuyobozi mukuru wa FOURSQUARE GOSPEL CHURCH of RWANDA(FGR)

Bishop Masengo Fildele yakomeje avugako usibye kubaka insengero za kijyambere zijyanye n’igihe iri torerero ashumbye rifite intego yo kurushaho guteza imbere ibikorwa remezo bita ku burezi n’ubuzima n’ukuvuga kubaka amashuri yaba ay’inshuke,ayisumbuye ndetse n’aya kaminuza ndetse no kubaka ibitaro n’amavuriro.

FOURSQUARE GOSPEL CHURCH of RWANDA(FGR) ni itorero rya Gikristu rikorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2005, ikicyaro gikuru kiri ku Kimironko mu karere ka Gasabo, rikaba riyobowe na Bishop Dr. MASENGO Fidѐle.

FGR, ifite amatorero arenga 40 hirya no hino mugihugu , kuva mukwezi kwa 10 tariki ya 17, 2019, nibwo twatangiye imirimo yo kuvugurura inyubako z’itorero rya FGR/kimironko, byasabye ko imirimo yose y’itorero nk’amateraniro n’ibindi byimurirwa ahandi kugirango imirimo yo kubaka igende neza.

Mu gihe twiteguraga kugaruka mu nyubako yacu, nibwo mu gihugu cyacu hatangiye gushyirwa mu bikorwa gahunda ya guma mu rugo mu rwego rwo kurwanya no gukumira icyorezo cya CORONA VIRUS, bityo imirimo ijyanye n’inyubako nayo iba ihagaze ariko n’ubundi yendaga kugera kumusozo. Aho rero bafunguriye imirimo imwe nimwe, natwe imirimo y’inyubako yarakomeje.

Turashima Imana ko yaduhaye company (ECOMEM) itwubakira neza kandi mu gihe gito.Turashimira Imana kandi ko icyorezo cya COVID-19 kigenda kigabanuka mugihugu cyacu,bityo tukaba twizeye ko mugihe gikwiriye iyi nyubako y’ishuli twujuje ndetse niyi nyubako y’urusengero zose zizakoreshwa icyo zagenewe.

Turashimira Imana yadufashije gukora umurimo wayo,turashimira umuntu wese witanze kugirango ibi bikorwa bigerweho,turashimira leta yacu idahwema gushyigikira iterambere ry’amadini n’amatorero mu gihugu cyacu cy’u Rwanda.Imana idakiranirwa ibahe umugisha.


Bwana Polin Murego Umuyobozi wa Societe ya ECOMIM yubatse urusengero rwa Forsquare Gospel Church for Rwanda



Uru rusengero rwa Forsuare Gospel Church mu Rwanda rwuzuye rutwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni magana ane(400.000.000Frws)

REBA VIDEO UKO UYU MUHANGO WAGENZE:


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO