Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

ADEPR yatanze ubushobozi bwo gukura mu bukene abyeyi b’abana bari barataye ishuri-Amafoto

Ubwanditsi , 20 March

Itorero rya ADEPR ribinyujije muri Porogaramu yaryo ya Ambassadors Foot ball batanze imashini zidoda 21 ku babyeyi bafite abana bari barataye ishuri kubera ubukene bw’imiryango yabo,ibi bikaba byakozwe mu rwego rwo gufasha aba babyeyi gukemura ibibazo by’abana babo yaba mu myigire ndetse no mu mibereho myiza.

Iki gikorwa cyo gushyikiririza izi mashini aba babyeyi batishoboye cyabaye ku mugoroba w’ejo kuwa 19 Werurwe 2019 ,kibera mu karere ka Nyarugenge ,mu murenge wa Kigali mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Muganza aho iyi Porogaramu ya Ambassadors Foot Ball ifite abana benshi imaze gukura mu muhanda ikabasubiza mw’ishuri.


Pastor Seneza Jean Paul ukuriye iyi Porogaramu ya Ambassadors Foot Ball

Pastor Seneza Jean Paul ukuriye iyi Porogaramu ya Ambassadors Foot Ball yavuzeko izi mashini zihawe aba babyeyi bari bamaze igihe cy’amezi atandatu bazigiraho ibijyanye n’ubudozi noneho amasomo arangiye itorero rifata icyemezo cyo kuzibegurira bakazigumana bazikoresha mu rwego rwo kwiteza imbere bikura mu bukene ngo babone uko bita ku bana babo yaba mukubabonera ubushobozi bwo kwiga ,imirire myiza ndetse n’ubwisungane mu kwivuza n’ibindi byose umwana akenera nkuko intego z’iyi Porogaramu ziri.

Uyu muhango witabiriwe n’ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR harimo Rev.Ruyenzi Erneste uyobora itorero ry’akarere ka Nyarugenge ,Bwana Rev.Muntu Benjamin umushumba wa ADEPR wungirije mu rurembo rw’umujyi wa Kigali ndetse n’abandi bashyitsi baturutse mu gihugu cya Canada bafitanye imikoranire n’itorero rya ADEPR binyuze muri iyi Paogaramu ya Ambassadors Foot Ball ndetse hari n’umuyobozi w’umurenge wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage washimye cyae itorero rya ADEPR uburyo rifasha abanyarwanda kwikura mu bukene.

Ababyeyi bigishijwe kudoda ndetse bakegurirwa izi mashini bize ibijyanye no gukora ibikapu cyane ibyo abari n’abategarugori,kudoda amashati n’amapantalo n’ibindi bitandukanye byose bishingiye no kuguteza imbere “Made in Rwanda” nkuko byagarutsweho n’umubyayi wavuze ahagarariye abandi .


Madamme Denyse umwe mu babyeyi basubirijwe abana mw’ishuri bakanakurikira aya mahugurwa y’ubudozi

Madamme Denyse umwe mu babyeyi basubirijwe abana mw’ishuri bakanakurikira aya mahugurwa y’ubudozi ndetse akanashyikirizwa imashini yavuzeko bashima cyane itorero rya ADEPR kuba barabatekerejeho bagasubiza abana babo mw’ishuri none bakaba banabahaye ibikoresho bazajya bakuraho ubushobozi bwo kubatunga.

Ati:”Ubu muturemeye ubuzima nukuri, izi mashini tuzazibyaza umusaruro kandi twiteze imbere ,twibumbire hamwe tunateze imbere abana bacu ku uburyo bufatika.

Rev.Muntu Benjamin umushumba wungirije muri ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali yavuzeko itorero ryafashe ingamba zo kuremera abatishoboye ku buryo buhita bubaha imibereho yo kwikura mu bukene burundu .


Rev.Muntu Benjamin umushumba wungirije muri ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali

Ati:”ADEPR twashyize imbaraga mu myuga iciriritse mu rwego rwo gufasha abayiga kwikura mu bukene burundu kuburyo umuntu atabura ubushobozi bwo kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza n’ibindi byibanze mu buzima ari no muri ubwo buryo uyu munsi nyuma yo guhugura aba babyeyi batishoboye twafashe umwanzuro wo kubegurira izi mashini.

Ambassadors Foot Ball Program imaze imyaka ibiri ikorera mw’itorero rya ADEPR,iyi Porogaramu igamije gukora ivugabutumwa mu bana binyuze mu mikino, ibyo bigatuma umwana atera imbere mu by’ubuzima bw’umwuka (ubugingo) no mu mibereho y’ubuzima busanzwe, umwana akabasha kuvuzwa,kugaburirwa neza n’ibindi byose bimuteza imbere.

Iyi Porogaramu ubu ikorera mu gihugu hose ,mu gihe imaze ikaba yarasubije mw’ishuri abana basaga 150 ikaba imaze no gutanga ubwisungane mu kwivuza buhwanye n’amafaranga Miliyoni ebyiri zirenga bwatanzwe ku miryango isaga 700 ndetse ikaba yanatanze izi mashini 21 zifite agaciro ka Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana arindwi na mirongo inani na bitanu(1.785.000Frws) ndetse bakaba banakora ibikorwa byo guhugura abana b’abakobwa batewe inda zitateganijwe.






Abayobozi batadukanye bitabiriye iki gikorwa



Rev.Ruyenzi Erneste umushumba wa ADEPR mu karere ka Nyarugenge yitabiriye iki gikorwa


Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Kigali





Abafatanyabikorwa ba ADEPR muri uyu mushinga nabo bari bahari










Abayobozi beretswe ibyo abize kudoda bakoze banabegurira imashini bakorshaga kumugaragaro

AMAFOTO:IYOBOKAMANA.COM


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO