Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Itorero ry’Abadiventisiti ryizihije isabukuru y’imyaka ijana, rishimirwa umusanzu mu kubaka u Rwanda

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi ryizihije isabukuru y’imyaka ijana rimaze mu ivugabutumwa mu Rwanda, rishimirwa uruhare rwaryo na Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Uwizeye Judith, mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ubutumwa yatanze ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Kanama 2019, ubwo yari mu birori bikomeye Itorero ry’Abadiventisiti ryizihirijemo imyaka 100 ishize ritangiye gukorera ivugabutumwa mu Rwanda.

Ibi birori byabereye kuri Stade Amahoro i Remera byahurije hamwe ibihumbi by’abizera b’itorero ry’Abadiventisite bari mu byishimo byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 iri torero ryaguriye amarembo mu Rwanda, banaboneraho gushima Imana no kuyiragiza mu yindi myaka 100 iri imbere.

Mu butumwa bwatanzwe na Minisitiri Uwizeye wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yavuze ko nyuma ya Jenoside u Rwanda rwari rukeneye abafatanyabikorwa bo kongera guhuza imbaraga narwo mu kongera kubaka ibyari byarangiritse, no kunga abanyarwanda barebanaga ay’ingwe kubera ibikomere bari batewe n’amahano bari bavuyemo.

Yagize ati “Guverinoma ishimira uko amatorero yagize uruhare mu kubaka iki gihugu. Abadiventisiti bakomeje kuba abafatanyabikorwa muri iki gihugu biciye mu burezi, ubuzima n’ubundi bufasha. Leta ishimira iri torero ku ruhare rwaryo mu guhindura iki gihugu aho mufite amashuri n’ibitaro.’’

Yabashimiye urugendo rwihariye rwabaranze rwagiye ruzana impinduka mu iterambere ry’umwuka ndetse n’iry’umubiri ku banyarwanda by’umwihariko abizera bo mu itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi.

Ibi birori byitabiriwe ku buryo bukomeye, byanitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ku Isi, Dr Ted Wilson, washimiye cyane Leta y’u Rwanda uburyo iha uburenganzira amadini.

Yagize ati “Imana yahaye umugisha u Rwanda mu buryo bunyuranye. Ndashimira iki gihugu uburyo bwihariye, uko mukorera kuri gahunda, dushimira ubuyobozi ko Imana ibashoboza ikaduha umudendezo wo gusenga.”

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti mu Rwanda, Pasiteri Byiringiro Hesron, yavuze ko kwishimira imyaka 100 ishize bari mu ivugabutumwa, ari n’umwanya wo kwerekana ko Imana iri kumwe n’u Rwanda.

Yagize ati “Uyu ni umunsi udasanzwe, ni uwo gusubiza amaso muri iyo myaka ishize tukareba ibyakozwe n’ibindi biri imbere.”

Bimwe mu bikorwa byagutse by’Itorero ry’Abadiventisiti mu myaka 100 ishize harimo ibigo by’amashuri yisumbuye 27, amashuri, amashuri abanza 33, ibitaro 1 , ibigo nderabuzima 10, Kaminuza imwe n’Ishuri ry’abaforomo rimwe.

Kugeza ubu Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda rifite abakirisitu babarirwa mu 962,766 n’insengero 2500.

Ni ibirori byitabiriwe n’imbaga y’abakirisitu b’idini y’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi

Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi bakuru b’iri torero

Kwizihiza imyaka 100 itorero ry’Abadiventisiti rimaze mu Rwanda ni umunsi witabiriwe n’abatari bake

Minisitiri muri Perezidansi Judith Uwizeye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase bitabiriye uyu muhango

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti mu Rwanda, Past Byiringiro Hesron yavuze ko kwishimira iyi myaka 100 ari n’umwanya wo gushimira Imana

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti ku Isi Ted Wilson


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO