Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Itariki y’Ubukwe bwa Yayeli wo muri Kingdom of God yamenyekanye

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Niyitegeka Yayeli ni umwe mu baririmbyi bakomeye muri Kingdom of God Ministries, ndetse ufite ijwi rikurura abatari bacye. Uyu mukobwa w’igikundiro n’ikimero wari uherutse kwambikirwa impeta y’urukundo imbere y’imbaga y’abari bitabiriye igitaramo kiswe ‘Victorious Live Concert’ n’umusore witwa Eric Rukundo bamaze igihe bakundana, hamaze kumenyekana igihe bazasezerana kubana akaramata.

Niyitegeka Yayeli uri mu bakomeye mu itsinda Kingdom of God Ministries rikundwa n’abatari bacye bamaze igihe kitari gito mu munyenga w’urukundo na Eric Rukundo usanzwe ari umu producer, byamenyekanye ko bazashyingirwa kuwa 05/10/2019,akaba ari nawo munsi uzaberaho imihano yo gusaba no gukwa.

Amakuru y’amatariki y’igihe aba bombi bazasezeranira kubana akaramata yatangajwe n’umwe mu nshuti zabo za hafi, dore ko ba nyir’ubwite bakunze kubibazwa bakirinda kugira icyo babitangazaho.

Urugendo rwo gutegura ibirori by’aba bombi rwatangiye ku mugoroba wo kuwa 16 Nzeri 2018, ubwo uyu mukobwa na bagenzi be bagize itsinda rya Kingdom of God Ministries bari bamaze kuririmba mu gitaramo cyiswe ‘Victorious Live Concert’ mu gihe bakiri ku rubyiniriro umukunzi we Eric Rukundo arahamusanga atera ivi amusaba ko babana, undi abimwemerera atazuyaje.

Icyo gihe Yayeli yatangaje ko yatewe ishema n’igikorwa umukunzi we yamukoreye imbere y’abantu, ashimangira ko ari ikimenyetso cy’uko adaterwa ipfunwe n’uwo akunda.

Yagize ati “ Ndishimye cyane, ntabwo numvaga ko nzambikwa imppeta vuba aha, mbese birantunguye cyane. Eric yagerageje kwerekana ko ankunda, kuko byashobokaga ko yanjyana ahantu turi twenyine babiri akabikora,ariko yahisemo kubikora muri rusange kugira ngo ahamye urukundo rwacu imbere y’abantu.”

Eric Rukundo umukunzi wa Yayeli, ni umusore ukijijwe, usanzwe ari umucuranzi wa Piano mu itorero rya Healing Center, mu buzima busanzwe akaba akora muri Kompanyi ya Kigali Saving.

Niyitegeka Yayeli yamenyekanye cyane muri Kingdom of God Ministries nk’ubafasha gutera indirimbo zakunzzwe cyane zirimo ’Sinvaza aho uri’, ’Nzamuhimbaza’ n’izindi,

Byari ibyishimo bisendereye ubwo Yayeli yambikwaga impeta y’urukundo

Eric Rukundo yaramutunguye amusanga ku ruhimbi atera ivi amusaba ko bazabana

Yayeli yahise abyumva cyane aramubwira ati ’YEGO’

Ni umunsi wababereye uw’ibyishimo bombi

Bashimangiye urwo bakundana

Bamaze imyaka ibiri n’igice mu rukundo

Yayeli azwi mu gutera indirimbo za Kingdom of God Ministries nka ’Nzamuhimbaza’ n’izindi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO