Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mbonyi yahishuye icyatumaga adakora amashusho y’indirimbo ze, anavuga uko kuyafata bwa mbere byamugoye

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umuhanzi Isarael Mbonyicyambu uzwi nka Mbonyi, uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yavuze icyatumaga adakora amashusho y’indirimbo ze, anakomoza ku byamugoye ubwo yafataga videwo y’indirimbo ya mbere y’amashusho aheutse gushyira ahagaragara.

Uyu musore wamamaye akiri muto kubera impano ikomeye mu kuririmba indirimbo zo kuramya zikora ku mitima y’abazumva, amaze gushyira agaharagara Album 2 z’indirimbo yakoze, gusa akaba afite umwihariko w’uko zose nta n’imwe yigeze akorera amashusho n’ubwo abakunzi be batahwemaga kubimusaba.

Mu kiganiro kirambuye Mbonyi aherutse gukora kuri TV10, yavuze ku mishanga afite yo gukora amashusho y’indirimbo ze, anavuga icyatumaga indirimbo ze atazikorera amashusho.

Yagize ati “Ni ibintu ntajyaga numva. Najyaga numva atari ibintu byanjye kwicara bakantunga camera, nkumva ari ibintu bitangaje ndetse bitandyohera.”

Avuga ko kugira ngo abikore byagizwemo uruhare rukomeye n’itsinda bakorana, bamwumvisha ko agommba kugerageza yabona byanze bakabireka.

Ati “Nkigera aho twafatiraga amashusho byarangoye cyane numva ngiye kubireka, ariko abo dukorana bakantera akanyabugabo bakambwira ko mbirimo neza. Nakomeje kugerageza, nsoje banyeretse ibyavuyemo mbona ni byiza cyane.”

Mbonyi avuga ko mu byamugoye cyane arimo ukuntu bamusubirishamo inshuro nyinshi, kwirirwa umunsi wose bakora nta kuruhuka, abantu bamushungeraga n’ibindi byagiye bimutungura.

Israel Mbonyi umaze gusohora album ebyiri zirimo ‘Uri Number One’ yariho indirimbo 8 n’iyitwa ‘Intashyo’ yakunzwe cyane, akaba arimo gutegura iya gatatu yitwa ‘Mbwira’ ateganya kumurika vuba aha izaba ifite umwihariko w’uko izaba irimo indirimbo z’amashusho.

Yavuze ko imwe mu mpoamvu nyamukuru zatumye atangira gukora amashusho y’indirimbo ze harimo n’uko yasobanukiwe ko iyo indirimbo ifite amashusho irushaho gutanga ubutumwa byoroshye ngo kuko abantu bareba banumva ibiyivugwamo.

Uyu musore umaze kwigarurira imitima y’abatari bacye, aherutse gusohora indirimbo yise ’Nturi wenyine’, yasohokanye n’amashusho yayo, ndetse nayo ikazaba iri mu zizaba ziri kuri album ye nshya ’Mbwira’.

Israel Mbonyi yavuze ko yumvaga gufata amashusho y’indirimbo ze atari ibintu bye


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO