Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

ISLAM:Impamvu ikomeye ituma abakecuru bifata nk’abana


Yanditswe na     Ubwanditsi
8 August 2018 saa 04:28'

Imyitwarire ndetse n’imyambarire y’abategarugori b’i Nyamirambo yagarutsweho ndetse bihamya ko yaba ari ukubera imyemere n’imico yo mu idini rya Islam,ari naryo benshi babarizwamo muri aka gace.

Imyitwarire ndetse n’imyambarire y’abategarugori b’i Nyamirambo yagarutsweho ndetse bihamyako yaba ari ukubera imyemere n’imico yo mu idini rya Islam,ari naryo benshi babarizwamo muri aka gace.

Bati :"Bose bagerageza kwigira abana" nubwo idini yabo itanemera ko bambara batya

Idini rya Islam ni rimwe mu madini akomeye hano mu gihugu cy’u Rwanda ndetse rifite n’abayoboke benshi gusa cyane cyane bakaba bibumbiye mu gace ka Nyamirambo cyane ko ari naho hari imisigiti myinshi muri iki gihugu kuko usanga isaga 20.

Nkuko hari abasilamu benshi muri aka gace ka Nyamirambo ni nako usanga hibazwaho byinshi haba ku mico yabahatuye ndetse n’imyitwarire yabo.
Akenshi usanga mu banyarwanda, by’umwihariko abatuye mu mujyi wa Kigali bafite imvugo igira iti;”Nta mwana nta n’umukecuru w’i Nyamirambo”,Akenshi abantu bamwe batabizi bakibaza impamvu y’iyo nyito ivugwa ku bantu batuye muri iki gice cy’igihugu.

Gusa ubwo ikinyamakuru IYOBOKAMANA cyageragezaga gushaka amakuru ndetse n’impamvu iyo mvugo ikoreshwa,cyasanze impamvu ari uko abana,abakobwa,abamama ndetse n’abakecuru bose usanga bagerageza kwiyambika utwenda duto tubagira abana,ndetse n’abafite isura ituma bagaragara nk’abantu bakuze,bagerageza kuyisiga cyane kuburyo bitapfa guhita bigaragara.Ikindi kandi ugasanga imyitwarire yabakobwa bari mu kigero cy’ubwangavu ari nako n’abakuze bitwara.

Gusa nkuko bamwe mubo twaganiriye bakomeje kubivugwa maze bavuga ko impamvu ari ukubera idini ryabo kandi ugasanga byabaye nk’umuco.

JPEG - 134.3 kb
Kabibi White ati :"Turi abanyamujyi"

Mu magambo ye Kabibi White waganiriye na Imirasire.com yagize ati:”Buriya erega nta muntu udakunda gusa neza cyangwa kwiyitaho, idini ya Islam erega ni iry’abantu basa neza kandi bazi ibigezweho,niwigira uko ntamenya nyine umugabo azaguta yifatire abandi,ikindi kandi twe turi abo mu mujyi tugendana n’ibigezweho di!! i Nyamirambo ni mu mujyi kandi niho dutuye ndetse tuba tugomba kugenda ahantu hose tumeze neza,ubwo ahubwo uzigira nabi umugabo nyine azamuta,cyangwa amuzanireho abandi bagore kuko arabyemerewe."

Gusa nubwo Kabibi yasobanuye neza impamvu yabyo,Mufti w’u Rwanda yabaye nkubivuguruza ndetse avuga ko ibyo ntaho bihuriye n’idini ya Islam.

JPEG - 34.6 kb
Mufti Salim Hitimana

Aganira n’IYOBOKAMANA.com,Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana yagize ati:’Ibyo mu byukuri kuba bitwara batyo ntaho bihuriye na ISlam kuko,ahubwo abo baba bambara batyo ntabwo baba bakitwa abasilam baba bagiye mu ruzungu,kuko umusilamukazi ntabwo anemerewe no kuba ahubwo yagaragaza ahantu aho ariho hose k’umubiri we kuko bishobora gutuma umugabo amuharika kandi agakora icyaha,ndetse icyo cyaha kimujyaho nawe, ndetse no kuba ahubwo umusiramukazi yakwitera parufe(imibavu) nabyo ni amakosa ,yewe no kwambara inkweto itaka nabyo ni amakosa.Gusa Islam bavuga ko baba bakeye bakanagira isuku.Icyo nemera cyo umusilamu yemerewe gushaka abagore barenze umwe ariko nanone batarenze bane,ariko ntabwo numva ko niba hari n’umusiramukazi witwara atyo ngo umugabo we amukunde,ataba ari umusilamukazi ahubwo yaba ari mu zindi nzira."

Idini rya Islam niryo dini rifite abayoboke benshi muri aka gace ka Nyamirambo ,ndetse ryemerera umugabo kuba yashaka abagore bane afitiye ubushobozi bwo gutunga.

Christian N.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.