Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Irebere urutonde rw’Abapasiteri 10 bibitseho agatubutse ku mugabane wa Afurika

Vincent Nsengiyumva , 4 months ago

Mu myaka yo ha mbere umurimo w’ivugabutumwa wafatwaga nk’uwo kwitanga, gukorera Imana n’ibindi aho byafatwaga nk’aho ubikora akwiye gutegereza igihembo mu ijuru.Kuri ubu siko bimeze kuko abayobozi b’amatorero akenshi bakura imitungo mu mukumbi bayobora.

Ikinyamakuru Iyobokamana cyakusanyije urutonde rw’abayobozi b’amatorero (Abapasiteri) bibitseho agatubutse kuruisha abandi muri Afurika yose.

Uru rutonde rwakozwe hakurikijwe imitungo bwite yanditswe kuri buri mupasiteri urugaragaraho. Gusa akenshi mu bihugu bitandukanye usanga imitungo yandikwa ku itorero aho kwandikwa ku bayobozi b’aya matorero, ugasanga imitungo yabo itabasha kumenyekana mu by’ukuri.

Amafaranga agaragara ko afitwe n’Abapasiteri bari kuri uru rutonde havuyemo imisoro yakwa na za leta z’ibihugu bakoreramo. Kuri uru rutonde turahera ku mwanya wa 10, tuze guherukira ku mwanya wa mbere .

10. Rev. Chris Okotie

Christopher Oghenebrorie Okotie uzwi nka Rev. Chris Okotie ni umuvugabutumwa ukomeye mu gihugu cya Nigeria ufite itorero ryitwa Household of God Church rifite ikicaro mu murwa mukuru wa Lagos.

Okotie wavukiye mu gace kitwa Delta muri Kamena 1958 kuri ubu afite imitungo ibarirwa muri Miliyoni 10 z’amadorali.

9. Pastor Matthew Ashimolowo

Pastor Mathew Ashimolowo ni Umupasiteri ukomeye muri Nigeria. Ayobora itorero Kingsway International Christian Centre rifite iocyicaro i Londre mu Bwongereza. Pastor Ashimolowo yakuriye mu idini ya Islam ku myaka 20 ahindura idini aba umukirisitu. Ikinyamakuru Forbes giherutse gutangaza ko yibitseho akayabo k’amadorali ari hagati ya Miliyoni 6 na Miliyoni 10.

8. Prophet T.B. Joshua

Temitope Balogun Joshua wamenyekanye cyane ku mazina ya T.B. Joshua nawe ni umwe mu bavugabutumwa bubase izina mu gihugu cya Nigeria haba mu ivugabutumwa ndetse no kwiyubaka mu mbaraga z’amafaranga.

Ni we washinze itorero yise The Synagogue, Church of All Nations akaba ari nawe muyobozi mukuru waryo. T.B. Joshua yamenyekanye cyane muri Afurika ndetse no hanze yayo aho adasiba kugarukwaho mu bitangazamakuru kubera ibitangaza akora binyuze mu buhanuzi.

T.B. Joshua kuri ubu afitee imitungo ibarirwa muri Miliyoni 15 z’amadorali ya Amerika.

7. Prophet Uebert Angel

Prophet Uebert Angel ni umuvugabutumwa wubatse izina mu gihugu cya Zimbabwe. Niwe washinze itorero ryitwa Spirit Embassy rifite icyicaro mu murwa mukuru wa Harare. Uyu muvugabutumwa uri mu bakomeye muri Zimbabwe yibitseho imitungo ibarirwa muri Miliyoni 25 z’Amadorali y’Amerika.

6. Pastor Ray Macaulay

Pastor Ray Macaulay akomoka muri Afurika y’Epfo. Niwe muyobozi mukuru w’itorero Rhema Bible Church. Yatangije itorero mu 1979 abifashijwemo n’abo mu muryango we. Uyu mugabo wamamaye cyane mu murimo w’ivugabutumwa afite imitungo ibarirwa muri Miliyoni 25 z’amadorali y’Amerika.

5. Pastor Tshifinwa Irene

Pastor Tshifinwa Irene ni ari mu bapasiteri b’abanyafurika bari batunze akayabo. Yitabye Imana mu mpera z’umwaka ushize. Pastor Tshifinwa yayoboraga itorero Divine Truth World Restoration Services rifite icyicaro muri Afurika y’Epfo. Yari afite imitungo ifite agaciro kabarirwa muri Miliyoni 42 z’amadorali y’Amerika.

4. Chris Oyakhilome

Pastor Chris Oyakhilome ni umuyoboziz mukuru w’itorero ryitwa Christ Embassy rifite icyicaro i Lagos muri Nigeria. Chris Oyakhilome ufite imitungo ibarirwa muri miliyni 50 z’amadorali ya Amerika, yavutse kuwa 7 Ukuboza 1963.

3. Bishop Ayodele Oritsejafor

Pastor Oritsejafor ukomoka muri Nigeria, ari mu baherwe bo muri iki gihugu. Ayobora itorero ryitwa World of Life Bible Church rifite icyicaro Lagos muri Nigeria. Uyu muvugabutumwa afite imitungo ibarirwa muri miliyoni 150 z’amadorali ya Amerika.

2. Pastor E.A Adeboye

Pastor E.A Adeboye ni umuyobozi mukuru w’itorero Redeemed Christian Church of God rifite icyicaro Lagos muri Nigeria. Uyu muvugabutumwa wibitseho agatubutse afite indege ye bwite yo gutemberamo. Imitungo ya Pastor Adeboye ibarirwa muri miliyoni 130 z’amadorali ya Amerika.

1. Bishop David Oyedepo

Bishop David Oyedepo miwe muvugabutumwa w’umuherwe wasohotse ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde rwashyizwe ahagaragara mu mpera za 2018. Akomoka muri Nigeria akaba ariwe muyobozi mukuru w’itorero Living Faith World Outreach Ministry yatangije mu 1981.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO