Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Inyigisho: Menya ibintu by’ibanze bihora Bizana gutakaza ibyiringiro by’umukristo

Ubwanditsi , 1 week ago

Ibyiringiro Ni ihame ry’ibyo dufite muri Kirisito nk’ubugingo buhoraho, ukubabarirwa ibyaha no kuba abo Imana yitaho nk’abana bayo. Ibyiringiro bijyana no gusobanukirwa ibikorwa byateganijwe ku bw’ agakiza kabonerwa mu kwizera Kristo.

Hasi aha twaguteguriye zimwe mu mpamvu zitera uwizera kubura ibyiringiro.

1.Akenshi abantu babura ibyiringiro kubera ko badashobora kwibuka igihe bakiriye Kristo. Bamwe usanga bibaza niba barakijijwe koko. Agakiza kagira igihe kizwi kaziraho – igihe cyo kuzuzwa imbaraga. Icy’ingenzi kuri aba bantu ni ukumenya niba noneho bizera by’ukuri Kristo n’umurimo we.

2 .Akenshi abantu babura ibyiringiro kubera gushyidikanya ku buryo bakiriyemo Kirisito. Ababwiriza-butumwa n’abapasitori n’abigisha benshi bibanda ku gutanga ubuhamya bwo kwizera mu ruhame nko guhamagara abantu imbere hanyuma y’ikibwirizo. Iyo abantu bakiriye Yesu mu rwiherero, bashobora kwibaza niba baba baratanze ubuhamya mu ruhame cyangwa niba bari bakeneye irindi sengesho.
None Ni iki wakorera umuntu wabuze ibyiringiro?

Ka twifashishe umurongo wa bibiliya mugusobanura icyo dusabwa mugusubiza umuntu mo ibyiringiro.

Abaroma 8:32 “Mbese ubwo itimanye Umwana wayo, ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose?”

Iyo abantu badafite ibyiringiro, tugomba kubanza kubagezaho Ubutumwa Bwiza kugira ngo tumenye neza ko bizeye Kirisito. Iyo ibyo bamaze kubimenya badashyidikanya, nibwo ubona kubagezaho inyigisho z’ibyiringiro.

Nkuko inyandiko ya bible.org ibisobanura Ni uko urufatiro rw’ibyiringiro Ari ijambo ry’Imana.

Ijambo ry’Imana ni umuhamya w’Imana k’uwizera (1 Yohana 5:11-13). Ibyanditswe mu Kigiriki byongera ingengazina ku ijambo “Ubugingo”. Agakiza kabonerwa muri Yesu si impano y’ubugingo gusa ahubwo ni “ubugingo” buzanwa gusa no kwizera Umwana rukumbi w’Imana. Icyo Ibyanditswe Byera bivuga neza ni uko uwizera ubumuntu bwa Kristo n’umurimo we ku musaraba nk’uwatanzwe n’Imana ku bw’ibyaha bye afite.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO