Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Innocent Gakamuye yasutsweho amavuta yo kuba Bishop, umugore we ahabwa Ubupasiteri-AMAFOTO

Vincent Nsengiyumva , 3 weeks ago

Umushumba Mukuru w’itorero Hope in Jesus Ministries, Innocent Gakamuye yagizwe Bishop, umugore we Nyirabirori Judith ahabwa ubupasiteri mu birori bikomeye byaranze umuhango wimikiwemo abavugabutumwa batari bacye bo muri iri torero. Ni umuhango wakozwe na Bishop Dr Fidele Masengo umushumba mukuru wa Foursquare Gospel church mu Rwanda.

Innocent Gakamuye yimikiwe kuba Bishop mu muhango wabaye kuwa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019, wanimikiwemo abakozi b’Imana bagenzi be bahawe inshingano zo kuba abapasitori barimo n’umugore we Nyirabirori Judith.

Mu bavugabutumwa bimikiwe muri uyu muhango harimo Bishop Innocent Gakamuye akaba ari nawe Mushumba Mukuru wa Hope in Jesus Ministries, aba pasitori 3 barimo umufasha we Nyirabirori Judith, abadiyakoni ndetse n’abavugabutumwa (Evangelistes).

Umuyobozi w’iri torero, Innocent Gakamuye wari usanzwe ari Rev. Pasiteri, yasutsweho amavuta amwemerera kuba Bishop ndetse n’umufasha we Nyirabirori Judith yimikwa nka Rev.Pastor.

Bamwe mu bafashe ijambo muri uyu muhango, bashimye cyane Innocent Gakamuye wahawe ububasha bwo bw’ubu Bishop, bagaryuka cyane ku murava n’ubwitange yagiye agaragaza mu muhamagaro we wo kuyobora intama z’Imana.

Bishop Innocent Gakamuye wimitse aba bakozi b’Imana ndetse akaba ari nawe wari uyoboye uyu muhango yasabye abahawe inshingano nshya bose kuzakora neza umurimo bahamagariwe ndetse no gukomeza kwerera imbuto nziza abo bagiye kuyobora.

Mu ijambo rya Bishop Innocent Gakamuye wagizwe Bishop yashimye cyane abakirisitu b’ itorero Hope in Jesus Ministries badahwema kumuha hafi by’umwihariko umufasha we wamubaye hafi ku kuyobora itorero.

Yagize ati "Uyu ni umugore wanjye nawe yimitswe kuba umupasitori, ni ibintu bidakunze kubaho ariko ndashima Imana ku bwe kuko rimwe nigeze gusaba Imana umugore uzabasha gukora ibyo ntashoboye none yaramumpaye. Amba hafi cyane muri uyu murimo Imana yanshinze ndabimushimira kimwe n’abakirisitu b’itorero bose bamba hafi."

Umushumba Mukuru w’itorero Hope in Jesus Ministries, yasutsweho amavuta Innocent Gakamuye agirwa Bishop

Pastor Nyirabirori Judith yasutsweho amavuta n’umugabo we Bishop Innocent Gakamuye, agirwa Rev Pastor

Byari ibyishimo bidasanzwe kuri Innocent Gakamuye n’umufasha we Nyirabirori Judith nyuma yo gusukwaho amavuta y’ubutore

Bishop Dr Fidele Masengo umushumba mukuru wa Foursquare Gospel church niwe wayoboye uyu muhango

Abapasitori batandukanye na bo bahawe inshingano

Portfolio


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO