Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Impuzanyito ku Ijambo rya Perezida Kagame na Soeur Immaculee ,ku hantu Imana yari iri ubwo Jenoside yabaga mu Rwanda

Ubwanditsi , 1 week ago

Muri iyi minsi abanyarwnda ndetse n’inshuti z’u Rwanda ziri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Mu bikorwa bigenda bikorwa muri iki gihe,harimo no gutanga ubuhamya butandukanye ndetse n’inyigisho z’ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu mwaka wi 1994 muri Jenoside yakorewe abatutsi ntabwo abicanyi batinyaga gusanga abantu mu nsengero no muri za Kiliziya ngo babiciremo kandi ari ahantu abanyarwanda bubahaga ndetse hanatinyitse ,Abanyarwanda bibaza impamvu uwo mwasangiye , uwo mwangenderanye ,uwo mwashyingiranye , uwo mwiganye , yaguhindukiranaga umutima mukanya gato ukaba uhindutse nk’uwinyamaswa, ibi byagiye bituma abanyarwanda bibaza aho Imana yariri mu mwaka 1994 .

Mu myemerere y’abanyarwanda, Imana yari yaratoye intaho mu Rwanda, byagaragazaga ko ari iwayo. Muri Jenoside hari abatekereje ko yiriwe ahandi, ndetse ntitahe.

Nyakubahwa Prezida wa Republika yabigarutseho igihe yavugaga ijambo ryo gutangiza iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi aho yagize ati ubwo twari mu muhango wo kwibuka Jenoside mu myaka yashize ,Umwana w’umukobwa yatugejejeho umuvugo watumye abantu benshi barira .

Yagize ati :’’ Byaravugwaga ngo Imana yirirwa ahandi igataha I Rwanda ,hanyuma arabaza ati : ‘’ Muri ariya majoro muri Jenoside Imana yari hehe? .
Yakomeje avuga ko ubu ngubu bigaragara ko Imana yagarutse imuhira , Kandi izahaguma ntiyongere kuhava .

Ku mugoroba wo kuwa 11 Mata 2019 mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ,Kwibaza aho Imana yariri muri Jenoside ni amagambo yagarutsweho na Soeur Marie Immaculee UWAMARIYA, ubwo yatangaga ikiganiro cye ahumuriza abari aho bagowe cyane na Jenoside abibutsa ko “Imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho Sœur Immaculé UWAMALIYA washinze umuryango ‘Famille Espérance’(FAES) yabigarutseho muri aya magambo ,

Y agize ati: ‘’ Abantu bakomeje kwibaza aho Imana yariri mu 1994 , Imana yari hahandi utagombaga kuvuga ,yari mu igihuru kiragukunda abantu bakwanze ,Imana yari muri wamuntu mwahuye akakugirira neza atakuzi wenda atagombaga no kukugirira neza ,Imana yari muri wawundi waguhishe wenda nawe akahasiga ubuzima , Imana yari muri babandi bacu bagiye bagapfa batihebye .

Yavuze ko abacu bagiye batagiye nk’ibigwari , bagiye basenga ,bagenda baririmba ndetse hari nabagiye batanga amahoro kandi bayifuriza ababica , ubwo ni ubutwari kandi ubutwari bwabo buzahora mu mitima Yacu , ariko ubuzima n’urugamba kuko kurenga ibyo byose ukarenga inabi wabonye , ukarenga agahinda wabonye , ukarenga ibikomere bivirirana , ukarenga ibibazo wifitemo , ukarenga inzitizi unyuramo ,ukarenga ubukene , ukarenga uburwayi cyangwa ubumuga ibyo byose biradusaba ubutwari .


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO