Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Impamvu zikomeye zituma abagore b’abashumba bimikwa k’ubupastori ndetse bakitwa ba "Mama Pasteur".


Yanditswe na     Ubwanditsi
16 August 2018 saa 02:16'

Uko iminsi igenda ishira mu rwanda amatorero akomeza kwiyongera cyane ndetse ari nako amazina ya bamwe akomeza guhinduka bitewe n’ishingano kuko hari amazina (Title) agenda yiyongeraho,aha twavuga nka Apotre,Bishop,Reverand,Pastor n’andi menshi.

Akenshi aya mazina aterwa n’isnhingano umuntu aba afite ndetse bigahuza cyane n’umugamagaro,cyane ko benshi bahamya ko ari Imana ihamagara ikanimika umuntu atari abantu bimika abandi.

Gusa kuri ubu mu Rwanda hari imvugo imaze kogera cyane yiswe"Mama Pasteur" iri rikaba ari izina ryitwa umufasha w’umugabo ushumbye itorero runaka,ndetse ugasanga akenshi iyo umugabo ari Apotre,cyangwa Bishop,umugore we nawe aba ari Pastori cyangwa se akaba afite umwanya( Title) iri hafi y’iy’umugabo we.

Muri iyi nkuru ya Iyobokamana tugiye kugaruka cyane ku mpamvu zishobora gutuma akenshi abagore b’abashumba bashobora guhabwa iyo myanya (Title).

Mu biganiro bitandukanye twagiranye n’abashumba batandukanye bemeje ko ari impamvu 2 zituma abagore b’abashumba bahabwa iyo myanya ndetse banagaruka cyane ku ngaruka zibaho cyane.

1. Umuhamagaro
Aganira na Iyobokamana.com Pastor Grace Ntambara akaba umufasha wa Pastor Emma Ntambara yatangaje ko impamvu ituma umufasha w’umupastori akensshi nawe ahita amugira Pastori ari uko aba yamubonyemo impano yo kuba yashumba intama ndetse akaba yanamubonyemo uwo muhamgaro cyane ko baba babana amuzi neza cyane.

2. Amarangamutima y’uwo bashakanye

Aganira na Iyobokamana.com Apotre Sara Speciose yavuze ko akenshi nabyo bishobora kubaho kuko umushumba ashobora kwimika umugore we agendeye ku marangamutima ,gusa ngo akenshi bizana ingaruka zitari nkeya.


Apotre Sara Speciose umushumba w’itorero rya Inkuge y’amahoro

Mu magambo ye Apotre Sara yagize ati:" Ubundi kugira ngo umuntu yimikwe habaho ko aba yahamagawe n’Imana,gusa hariho abimikwa kuko wenda bashakanye ariko bizana ibibazo byishi cyane kuko nyine aba yarimitswe n’umuntu kandi bigakorwa ntamuhamagaro uwo wimitswe afite".

Naho ku bijyanye n’akazina ka Mama Pastori bose bahamije ko ari izina ry’icyubahiro abayoboke babita kuko baba babakunze kandi babubashye.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.