Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Impamvu ikomeye ituma imbaga nyamwinshi itabaruka nijoro


Yanditswe na     Ubwanditsi
27 August 2018 saa 02:41'

Si rimwe si kabiri abantu benshi bibaza cyane impamvu imbaga nyamwinshi y’abantu bapfa nijoro cyangwa se abantu bakaremba nijoro.

Benshi bagiye bavuga ko yaba ari umunsi wabo uba wageze,abandi bakavuga ko aba ari ko Imana yabishatse ariko mubyukuri,Rev Pasteur Nsabimana J.Bosco yabivuye imuzi aho yagaragaje ko aba ari imbaraga z’umwijima zibitera.

Ibi yabisobanuye ubwo yari ari kwigisha abakiristu mu materaniro to kuri iki cyumweru

Rev Pasteur Nsabimana J.Bosco yasobanuye ko iyo bigeze nijoro abantu benshi baba basinziriye,abanyamasengesho nabo baba basinziriye,bityo Satan nawe akabona umwanya wo gukora kuko ntabwo aba yabonye umwanya wo gukora ku manwa kubera amasengesho y’abakiristu.

Mu ijambo rye Umushumba mukuru w’Itorero Patmos of Faith Church Nsabimana J. Bosco yagize ati;” Imbaraga z’umwijima zikora cyane mu gihe cya nijoro kuko abasenga baba babaye bakeya basinziriye,akaba ari mpamvu satani ahita abona umwanya wo gukora cyane,burya ibintu bibi byose akenshi bikorwa nijoro.Abasambanyi babikora nijoro,abicanyi ni uko,abarozi nabo ni uko.”

Gusa ngo babandi barara basenga,akenshi usanga bari mu masengesho y’igihe kirekire kirimo n’ijoro,batuma Satani acika integer kuko umuriro w’amasengesho wabo umutwika,ariko ngo ikibazo kibaho ni uko baba batari benshi bigatuma hari aho batagera.

Ndetse ngo hari ubwo umuntu aba avuye gusenga,yagera nko mu nzira cyangwa mu rugo agahura n’igisitaza,yajya no kuryama ntasenge bityo bigatuma,Satani ahera aho akaba yagira imbaraga kuko aba abonye urwaho.

Rev Pasteur Nsabimana J.Bosco yakanguriye abakiristu muri rusange kuzajya bafata igihe kirekire cyo gusenga,haba ku manywa na nijoro kugira ngo imbaraga z’umwijima zicike intege ibihe byose.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.