Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Impamvu ikomeye ituma abana ba Gitwaza batiga mu Rwanda


Yanditswe na     Ubwanditsi
13 August 2018 saa 02:29'

Apotre Paul Gitwaza ni umwe mu bantu bazwi kandi bakomeyue muri iki gihugu,ndetse akaba numwe mu bashumba bazwi bafite abayoboke benshi ndetse n’amatorero menshi kuburyo yaba afite amafaranga menshi.

Gusa mu minsi ishize uyu mushumba yavuze ko abana be biga muri Amerika kuko yabuze ubushobozi bwo kubishyurira mu Rwanda.

Ese Kuki Abana be biga muri Amerika kandi ariho hahenze kurusha mu Rwanda?
Mu kiganiro yatangaga ubwo yari imbere y’abakiristu,Gitwaza yasobanuye ko kuba abana be biga muri Amerika biga bishyurirwa,kuko ari Abanyamerika naho ngo iyo baza kwiga mu Rwanda ntabwo yari kubona ubushobozi bwo kubishyurira amashuri yo mu Rwanda.

Iyi ntumwa nubwo yavuze ibi kandi yanasobanuye ko itajya ibona umwanya wo kuganira nabana kuko ngo akenshi aba ahugiye mu matorero ariko ngo abana bakaba batabigiraho ikibazo kuko bazi aho aba ahugiye.

Apotre Paul Gitwaza nubwo atinya kuba yakwishyurira abana amashuri mu Rwanda kuko ahenze ariko uyu mukozi w’Imana afite byinshi akuraho amafranga kuko afite Radiyo na Televiziyo,Akaba afite ibitaro,amashuri ndetse n’ibindi byinshi.

Apotre Paul Gitwaza kuri ubu afite abana batagera muri batanu babiri muri bo bakaba biga muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.